RFL
Kigali

Mushiki wa Diamond wavuze ku isubukurwa ry’umubano we na Hamisa Mobetto yanenze indirimbo ye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/08/2018 12:28
0


Aba bombi, Hamisa Mobetto na Esma Platnumz ni ababyeyi ndetse bahoze ari inshuti magara n’ubwo byaje guhinduka bakaba abanzi bikabije. Esma yavuze ku mubano wabo mushya ndetse ananenga indirimbo ya Hamisa.



Ubushuti bwa Hamisa na Esma bwajemo agatotsi umwaka ushize ubwo Hamisa Mobetto yatangazaga ko se w’umwana we wa kabiri ari musaza wa Esma, Diamond. Byababaje cyane mushiki wa Diamond kuko byamweretse ko mushuti we Hamisa yaciye inyuma Zari wari umugore wa Diamond icyo gihe.

Hamisa na Esma bahoze ari inshuti magara

Uretse Esma kandi, kuva ubwo Gumuryango wa Diamond ntiwigeze wishimira Hamisa ariko kuri ubu mushiki wa Diamond yatangaje ko nta kibazo agifitanye na Hamisa ndetse ko aramutse acishije make agashaka ko baganira bakabyura umubano wabo baganira bagasubirana ubucuti bwabo nk’uko byahoze kuko we yumva yera cyane ku mutima.

Esma avuga ko we yera cyane ku mutima

Ibi Esma yabitangarije mu kiganiro cyitwa Kipindi Cha Refresh kinyura kuri Wasafi TV. Ubwo yabazwaga ku mubano we na Mobeto yagize ati “Hamisa akosheje njye namugaya nkabivuga kuko njye nta muntu tugirana ikibazo mvugana na bose. Na Hamisa ashatse ko tuvugana twavugana kuko mvugisha bose.”

Ikindi kandi, Esma yagize icyo avuga ku mwana wa Hamisa na Diamond, Dylan baherutse kugaragara bari kumwe ahamyako ari amaraso yabo bamukuna cyane, “Twe nta kibazo na kimwe dufite kuri uriya mwana rwose. Uriya ni amaraso yacu erega! Rero turamukunda.”

Esma ahamyako Dylan ari amaraso yabo

Yakomeje yongera gusa n'uwanduranya kuri Hamisa avuga ku ndirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Madam Hero’, Esma we avuga ko iyi ndirimbo yamurakaje rwose ndetse we aramutse agiye muri studio yamusubiza ibigiye kure. Yongeye kwibutsa Hamisa ko kuririmba atari impano ye rwose akwiye kubiharira ababishoboye akigumira mu kumurika imideri. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND