Umukobwa witwa Mukakajyeruka Martina yasabwe anakobwa na Mubirigi Erneste kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Kanama 2018. Ni mu birori binogeye ijisho byabereye ku Kimironko hafi n’ishuri rya Kigali Parents mu mujyi wa Kigali.
Mukakajyeruka wasabwe akanakobwa, ni umukobwa w’umunyamuziki uririmba muri Orchestre Impala, Munyanshoza Dieudonne uzwi cyane mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku isaha ya saa yine zuzuye nibwo umuhango nyir’izina wo gusaba no gukwa wari utangiye aho abasaza bo ku miryango yombi batangiye baganira baganisha ku gusaba no gukwa. Saa tanu nibwo umugeni yasohotse agaragiwe n’abasore ni nkumi n’amarira azenga mu maso mu ndirimbo zo kumusezeraho.
Munyanshoza yatanze impano y'umuheto n'ingabo
Hanyuma basaza be baje kumushyikiriza umugabo we bahoberana n’ubwuzu bwinshi ahita aboneraho kumwambika impeta yo kumuhamiriza ko ariwe bazabana burundu.
Mu mwanya wo gutanga impano, Mukakajyeruka yahaye se Munyanshoza impano y’ingofero n’inkoni nyuma aza kumugenera n’indi mpano ifunze neza. Munyanshoza nawe yahaye umukwe we umuheto n’ingabo.
Mbere yo kubimushyikiriza, Munyanshoza yagize ati “ Murakoze cyane. Mbanje gushima impano nziza umpaye. Nanjye nifuje ku guha impano. Uyu ni umuheto urasanira urugo. Iyi n’ingabo igukingira...Ubu ugiye kujya wirinda. Martina yarindwaga n’umuryango ni nayo mpamvu musaza we ariwe wamuzanye. None uyu munsi turamugahaye ngo umurinde. Akira ingabo.”
AMAFOTO:
Jaba Star yaririmbye muri ubu bukwe
Munyanshoza [uri hagati] n'abo mu muryango we
Regis Muramira [wambaye ishati yerurutse] wa City Radio yari muri ubu bukwe
Umugeni yasohowe na basaza be
Umusore n'umugeni
Yamwambitse impeta
Umukwe yambitse sebukwe ingofero
Bahannye impano
Munyanshoza yahaye umukwe we umuheto n'ingabo byo gukingira urugo
TANGA IGITECYEREZO