Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo hamenyekanye Nyampinga w’u Rwanda 2018, iri kamba rikaba ryambitswe Iradukunda Liliane wari wambaye nimero 7. Nyuma yuko uyu mukobwa w’imyaka 18 upima ibiro 57 na metero 1.70 yegukanye ikamba, twifuje kubagezaho urugendo rwe mu nzira igana ku ikamba yatsindiye.
Iradukunda Liliane yinjiye mu irushanwa tariki 14 Gashyantare 2018 ubwo yari yagiye kwiyammariza mu ntara y’Uburengerazuba, aha akaba yarabashije gutambuka mu bakobwa 6 bahagarariye iyi ntara mu marushanwa. Ku ntangiriro ntibyari byoroshya cyane ko yagaruwe imbere y’akanama nkemurampaka agahabwa andi mahirwe hamwe n’undi mukobwa utarabashije gukomeza.
Uyu mukobwa yegukanye ikamba nyuma yo guhigika abandi kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 mu birori bikomeye byebereye muri Kigali Convention Centre mu gutora Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2018. Iradukunda Liliane yahise atsindira imodoka yagenewe Nyampinga w’u Rwanda ndetse n’umushahara wa 800,000frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka.
Akira i Rubavu yapimwe ibipimo ngenderwaho ngo umuntu yinjire mu irushanwa
Iradukunda Liliane yahawe nimero kane
Iradukunda Liliane ubwo yifotozanyaga nimero ye
Uyu mukobwa ubwo yanyuraga imbere imbere y'akanama nkemurampaka i Rubavu
Nyuma yo gusubiza ntanyure abari bagize akanama nkemurampaka Iradukunda Liliane yasabwe kugarukana n'uyu mukobwa bahabwa amahirwe ya nyuma
Iradukunda Liliane amahirwe yahawe yayabyaje umusaruro
Liliane Iradukunda yabonye Pass imwemerera guhagararira intara y'Uburengerazuba
Byari ibyishimo kuri uyu mukobwa
Ubwo Iradukunda Liliane yatomboraga nimero 7 yamuranze muri iri rushanwa
Aha yari mu irushanwa hari gushakishwa 20 bazajya mu mwiherero
Ibyishimo byari byose ubwo yari abonye Pass ituma yinjira mu mwiherero
Yari mubandi bakobwa 20 babonye itike yo kujya mu mwiherero
Mu mwiherero yakoranaga nabandi ibikorwa byabaga byateguwe
Liliane Iradukunda yabaga yasekeje bagenzi be bumiwe
Aha bari bagiye kwa muganga kwisuzumisha ubuzima bwabo ahasanga uyu mwana niko kumuterura
Ubwo berekanaga impano ya buri wese we yagaragaje ko afite impano mu kubyina kinyarwanda
Iradukunda Liliane mbere gato ko umunsi wo gutora Miss Rwanda 2018 ugere
Ubwo yahigaga ibyo azahigura mu mwaka agiye kumarana ikamba
Ku munsi nyiri izina Iradukunda Liliane aganira nabagize akanama nkemurampaka
Bakivuga ko ariwe wegukanye ikamba yaturitse asuka amarira
Iradukunda Elsa aha ikaze umusimbuye Iradukunda Liliane
Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018
Iradukunda Liliane n'ababyeyi be bari baje kumushyigikira
Bimwe mu byo yatsindiye harimo n'iyi modoka
Uyu mukobwa wegukanye ikamba umuhigo we cyangwa umushinga yatanzer muri Miss Rwanda ni uguteza imbere ubukereragundo bw'imbere mu gihugu akangurira abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga biri imbere mu gihugu ndetse bakanabibungabunga.
TANGA IGITECYEREZO