Mu bitaramo “Umuntu ni nk’undi” by’umuhanzi Focus Ruremire, bigenda bikorerwa mu bice bitandukanye by’umuhanzi Byumvuhore agenda agaragarizwa uburyo umuziki we ukunzwe cyane ndetse n’urukumbuzi rudasanzwe abanyarwanda bari bamufitiye.
Mu gitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera, abanyarwanda bagaragaje cyane ibyishimo bikomeye bari bafitiye umuhanzi dore ko n’indirimbo hafi ya zose yaririmbaga bamufashaga ndetse bakanasa n’abamurusha amajwi.
Muri ibi bitaramo kandi umuhanzi Focus Ruremire akaba yaratumiye abahanzi batandukanye bakunzwe n’abanyarwanda nka Ben Ngabo bakunze kwita Kipeti wamenyekanye cyane mu ndirimbo Ryangombe n’izindi nyinshi ndetse na Cecile Kayirebwa.
Nyuma yo kugaragarizwa ibi byishimo n’abanyamusanze ku ya mbere Mutarama umuhanzi Byumvuhore akomeje kwanikira aba bose bari kumwe mu gitaramo dore ko mu cyaraye kibaye byagaragaye cyane ko abenshi ariwe wari wabahuruje.
Reba hano amafoto y’uko iki gitaramo cyagenze
Umuhanzi Ben Ngabo aka Kipeti nawe yashimishije benshi
Nk'uko bisanzwe Sauti Band niryo ryabafashaga mu majwi
Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ku rubyiniro
Iri torero ryashimishije benshi
Minisitiri Amb. Joseph Habineza na we yari yitabiriye iki gitaramo
Abantu bacyitabiriye ari benshi cyane
Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n'abahanzi batandukanye bari baje kwihera ijisho
Ama-G n'umugore we
Peace
Senderi
Murara
Byumvuhore yageze ku rubyiniro ategerejwe na benshi
Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zose barimo abasheshakanguhe ndetse n'abafite ubumuga wabonaga banejejewe cyane na Byumvuhore
REBA HANO AMASHUSHO YA BYUMVUHORE MU GITARAMO UMUNTU NI NK'UNDI
Igihe cyageze benshi kwihangana birabananira barahaguruka bacinya akadiho barimo na Ministre, Amba Joseph Habineza
Byumvuhore yishimiwe bikomeye ku buryo benshi banahagurutse bamusanga ku rubyiniro bamuha amafaranga atari make bigera n'aho bashaka ikarito yo kuyashyiramo
Tidjara Kabendera we kwihangana byamurenze araturika ararira
Umuhanzi Focus Ruremire wanateguye iki gitaramo yishimiye cyane uburyo cyagenze
Photo:Moise Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO