I Gicumbi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2016 mu gitaramo cya Dream Boyz, umwe mu bafana bakomeye bari bahari ni Rwarutabura wanahakoreye agashya ubwo yakuragamo ikabutura imbere y’imbaga akayambara mu mutwe.
Ubwo Umuhanzi Bruce Melodie yageraga ku rubyiniro Rwarutabura yamutije ingofero yari afite, uyu muhanzi arayemera. Uko Bruce Melody yazamuraga urwego rwe rw’imiririmbire ari nako abyinisha abafana, Rwarutabura yarizihiwe cyane akuramo ikabutura ayitera ku mutwe ubundi abyina indirimbo za Bruce Melodie ivumbi araritumura.
Bruce Melodie yahawe iyi ngofero ya Rwarutabura ahita ayicekamo
Ibi byabereye mu gitaramo cyo kumurika album nshya ya Dream Boyz ‘Wenda azaza’, igitaramo gikomeye cyabereye kuri stade ya Gicumbi aho abahanzi nka Jay Polly, Bruce Melodie, Christopher ndetse na Yvan Buravan bari baherekeje iri tsinda bataramiye abakunzi ba muzika bo mu karere ka Gicumbi.
Reba uko uyu musore uzwiho gufana cyane yakuyemo ikabutura akayambara ku mutwe:
Rwarutabura ikabutura yayiteye umutwe aba ariho ayambara
Yaje kuyisubizamo imbere y'imbaga ari kwambara ikabutura dore ko yari yasigaranye akenda k'imbere
Ashyira ikabutura mu maguru ngo ayambare neza
Azamura ikabutura ngo abone uko yiruka ajye kubyina
Rwarutabura amaze kwambara ikabutura yahise atangira kubyina
MENYA BYINSHI KURI RWARUTABURA MU KIGANIRO TWAGIRANYE
TANGA IGITECYEREZO