Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2018 kaminuza ya Mount Kenya yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri. Ni mu birori byabereye muri Kenya ndetse no mu Rwanda.
Bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro hano mu Rwanda basoje kaminuza muri Mount Kenya uyu mwaka wa 2018 harimo; Emmalito wamamaye cyane kuri Royal Tv mu kiganiro The Sun Up, kuri akaba akuriye itsinda ritegura irushanwa 'Mister and Miss Elegance Rwanda, Juliet Tumusiime ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro RTV Sunday Live, umuhanzikazi Esther Umwiza ndetse n'impanga zitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda uyu mwaka (Miss Rwanda 2018), ari bo Uwonkunda Belinda na Umutoni Belise.
Impanga zitabiriye Miss Rwanda 2018 (ibumoso) nazo zasoje kaminuza
Bamwe muri aba tuvuze haruguru, baherewe impamyabumenyi zabo i Nairobi muri Kenya abandi baziherwa i Kigali mu Rwanda. Uwankunda Belinda yigaga muri Mount Kenya University ibijyanye na 'International Business'. Uyu mukobbwa yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ndetse abasha no kuboneka mu bakobwa 20 bahatanira ikamba. Impanga ye Umutoni Belise nawe yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 icyakora ntiyabasha kugera muri 20 ba mbere.
Emmalito (ibumoso) na Juliet (iburyo) bari mu byishimo byo gusoza kaminuza
Impanga zitabiriye Miss Rwanda 2018, Juliet Tumusiime hamwe n'inshuti zabo
Juliet hamwe na Miss Mount Kenya uri mu bitabiriye ibirori byabereye i Nairobi
Umuhanzikazi Esther Umwiza
Za mpanga zitabiriye Miss Rwanda 2018 zasoje kaminuza
Uwankunda Belinda yabonetse mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero
TANGA IGITECYEREZO