RFL
Kigali

Nalumansi Djalia uzwi nka Morgan Jally afite intego yo gukora umuziki akandika amateka ye ntawe akopeye

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/11/2018 9:25
0


Mu gihe muri iyi minsi mu muziki nyarwanda hari ikibazo cya bamwe mu bahanzi bigana ibihangano by'abandi ibizwi nko 'gushishura', umukobwa witwa Nalumansi Djalia uzwi nka Morgan Jally mu muziki, yihaye intego yo gukora umuziki akandika amateka ye ntawe akopeye.



Morgan Jally yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise 'Love Memories'. Yagize ati: "Intego mfite ni ugukora umuziki nandika amateka yanjye ntawe nkopeye nkageza umuziki wanjye kure nk'umukobwa watojwe neza uzajya ufatirwaho icyitegererezo ku bandi nduta n'abanduta."

Morgan Jally

Morgan Jally yatangiye kuririmba mu mpera z'umwaka wa 2017 mu kwa 12 taliki 29 dore ko ari bwo indirimbo ye ya mbere yasohotse. Ubu afite indirimbo ebyiri ari zo 'Rwandan guy' na 'Love Memories'. Yavuze ko ubutumwa buri mu ndirimbo ye ya mbere 'Rwandan guy' ari ukurata abasore bo mu Rwanda. Yagize ati: "Nashakaga kurata abasore bo mu Rwanda dore ko bo baturata batagira ababarata nkumvikanisha ubwiza bwabo."

Morgan Jally

Yakomeje avuga ubutumwa buri mu ndirimbo ye ya kabiri 'Love Memories', ati: Nuko umuntu aba atagomba kwiyibagiza ahahise kuko bigufasha kubaka ejo hawe heza nta kintu wicuza." Abajijwe umuhanzi afatiraho icyitegererezo, yagize ati: "Umuhanzi mfatiraho icyitegererezo yitwa Sheebah wo Uganda kubera ko ni umukobwa utajya ucika intege kandi ugira umuhate mu byo akora kandi icyo nakoze cyose abanza gushishoza ntajya yicuza."

Morgan Jally

Morgan Jally avuga ko Sheebah Karungi ari we muhanzi w'icyitegererezo kuri we

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LOVE MEMORIES' YA MORGAN JALLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND