Mu minsi ishize nibwo amakuru yagiye hanze ko Miss Umutoniwase Anastasie yaba ari mu rukundo numusore witwa Gatsinzi Lee, aya makuru uyu mukobwa yakunze kuvuga ko ari ibihuha ahubwo uyu ari mubyara we icyakora mu kiganiro na Inyarwanda uyu musore Gatsinzi Lee yawiye umunyamakuru ko amaze igihe akundana na Anastasie.
Nubwo Miss Anastasie yagiye akunda guhakana amakuru yo gukundana n'uyu musore ariko amakuru yizewe Inyarwanda.com ifitiye gihamya ni uko urukundo rwaba bombi rukomeje ndetse ruri no gushinga imizi cyane ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukuboza 2018 uyu musore ukundana na Miss Anastasie Umutoniwase yajyanye iyi nkumi iwabo mu rwego rwo kumwereka ababyeyi.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko umubyeyi w'uyu musore atuye i Muhanga aho nubundi Umutoniwase Anastasie asanzwe atuye n'umuryango we. Gatsinzi Lee aganira na Inyarwanda.com yaduhamirije aya makuru ndetse anaduhishurira ko usibye kuba ababyeyi babo basanzwe baziranye ariko ari ubwa mbere umubyeyi we yari abonye Miss Umutoniwase Anastasie bamaze igihe bakundana.
Amakuru yo gukundana kwa Lee Gatsinzi na Miss Umutoniwase Anastasie yatangiye gusakara ubwo uyu mukobwa yitabiraga amarushanwa ya Miss Earth 2018 bityo mu gihe yamazeyo urukumbuzi rukaza kumutamaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko akumbuye bikomeye umukunzi we bitangira kuvugwa ubwo ko baba bakundana.
Gatsinzi Lee n'umukunzi we Miss Anastasie Umutoniwase
Umubyeyi wa Gatsinzi Lee yishimiye guhura n'umukobwa ukundana n'umuhungu we...
TANGA IGITECYEREZO