RFL
Kigali

Miss Umutoniwase Anastasie yerekanywe iwabo w'umusore bakundana-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/12/2018 10:32
9


Mu minsi ishize nibwo amakuru yagiye hanze ko Miss Umutoniwase Anastasie yaba ari mu rukundo numusore witwa Gatsinzi Lee, aya makuru uyu mukobwa yakunze kuvuga ko ari ibihuha ahubwo uyu ari mubyara we icyakora mu kiganiro na Inyarwanda uyu musore Gatsinzi Lee yawiye umunyamakuru ko amaze igihe akundana na Anastasie.



Nubwo Miss Anastasie yagiye akunda guhakana amakuru yo gukundana n'uyu musore ariko amakuru yizewe Inyarwanda.com ifitiye gihamya ni uko urukundo rwaba bombi rukomeje ndetse ruri no gushinga imizi cyane ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukuboza 2018 uyu musore ukundana na Miss Anastasie Umutoniwase yajyanye iyi nkumi iwabo mu rwego rwo kumwereka ababyeyi.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko umubyeyi w'uyu musore atuye i Muhanga aho nubundi Umutoniwase Anastasie asanzwe atuye n'umuryango we. Gatsinzi Lee aganira na Inyarwanda.com yaduhamirije aya makuru ndetse anaduhishurira ko usibye kuba ababyeyi babo basanzwe baziranye ariko ari ubwa mbere umubyeyi we yari abonye Miss Umutoniwase Anastasie bamaze igihe bakundana.

Amakuru yo gukundana kwa Lee Gatsinzi na Miss Umutoniwase Anastasie yatangiye gusakara ubwo uyu mukobwa yitabiraga amarushanwa ya Miss Earth 2018 bityo mu gihe yamazeyo urukumbuzi rukaza kumutamaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko akumbuye bikomeye umukunzi we bitangira kuvugwa ubwo ko baba bakundana.  

Anastasie

Anastasie

Gatsinzi Lee n'umukunzi we Miss Anastasie Umutoniwase

Anastasie

Umubyeyi wa Gatsinzi Lee yishimiye guhura n'umukobwa ukundana n'umuhungu we...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    fake sana
  • 5 years ago
    abahungu bikigihe nimbwa sana, umuntu nkaho yavuzwe mubintu bizima yakoze, arikuvugwa kuko yarongoye umukobwa utarabaye na miss
  • Akumiro5 years ago
    Mwabuze ibyo mwandika
  • dj5 years ago
    hhhaa uyumukecuru ko arusha umuhunguwe ubwanwa? afite ikiroso cyahatari kabisa uyumukobwa ariko azamukure amenyo make akwire mukanwa nafite menshi cg amutize jaypolly amwereko uko bakura amenyo
  • Kadege5 years ago
    Mbifurije umushinga mwiza bari gutegura mu gihe Kiri imbere.
  • Kk5 years ago
    Wambwa we ari wowe aba bakugize gute? Uziko mugira imyanda mukanwa? Ababana bagutwayiki usibye ubujajwa gusa?
  • 5 years ago
    Hahhh wowe winsetsa rwose,ubwo iryo ni ishyari gusa?kuba miss se ninde wakubeshye ko bisobanura kuba mwiza?hahhh winsetsa rwose,ko abazungu bahora bitora se kandi aribo bari hasi mu buranga ku isi yose,ko nta mwiraburakazi ujya utorwa kandi ari bi beza ku isi hose muri rusange,rwose wowe niba utegereje ko umwiza ariwe uzatorwa urasekeje cyaneeee,miss si ubwiza ahubwo ni uwashoyemo menshi,naho uyu mwana arahiye rwose imbere n inyuma,kandi ubwo ni wowe mbwa kuko nta muzima wavuga nkibi byawe kereka imbwa nyine.kimwe cyo nabonye mu buzima ni uko imbwa yita abandi imbwa n umunyabwenge akita abandi abanyabwenge kuko burya icyo uri cyo nicyo wita abandi.
  • nene5 years ago
    Aba bana b'Imana mubashakaho iki babatwayiki , ahubwo courage kandi Imana ibashyigikire muri gahunda murimo mutegura . Kandi ibyo murigukora ni bigomba kubaho mubuzima bwamuntu .
  • kibwa25 years ago
    Hahahaa uyu se ni nyina cg ni se wiyambariye ikanzu? Anyway nibaryoherwe nu Urukundo!!





Inyarwanda BACKGROUND