RFL
Kigali

Miss Rwanda Kundwa Doriane yikirije intero y’itsinda B4A mu gushishikariza abantu gushima Imana nyuma y'imyaka 21

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/03/2015 9:43
4


Mu gihe abasore bagize itsinda Beauty For Ashes (B4A) bari mu gikorwa cyo gushishikariza abanyarwanda gusubiza amaso inyuma bakibuka byinshi Imana yabakoreye bakayishimira aho igejeje ikora,Miss Kundwa Doriane ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ni umwe mu bantu bafashe iya mbere bashima Imana.



Iki gikorwa cyiswe “TURASHIMA Campaign” cy’itsinda Beauty For Ashes cyo gushishikariza abantu gushima Imana, abagitangije bavuga ko gikozwe mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda gushima Imana kubwa byinshi imaze gukorera igihugu cy'u Rwanda nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe.

Miss Kundwa

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane muri Turashima Campaign/Foto B4A Facebook

Abantu bifatanya na Beauty For Ashes mu gushima Imana,uko babikora bafata urupapuro bakandikaho ikimenyetso cya #(urwego cyangwa akadirishya),bagakurikizaho ijambo Turashima,nyuma urwo rupapuro bakarufata mu ntoki bakifotoza,barangiza iyo foto bakayishyira ku mbuga nkoranyambaga (Facebook,Twitter,Instagram,Whatsup,..),nyuma ubikoze akabishishikariza abo yifuza ko nabo babikora.

Inyarwanda.com twaganiriye na Miss Kundwa Doriane  Nyampinga w'u Rwanda 2015 uherutse gutsindira iri kamba,nawe wifatanije na Beauty For Ashes mu gikorwa irimo hamwe n'abandi banyarwanda cyo gushima Imana nyuma y'imyaka 21, Miss Kundwa Doriane adutangariza ko yishimiye cyane igikorwa Turashima Campaign cya Beauty For Ashes bikamutera  kwifatanya nabo mu gushima Imana kuko hari byinshi Imana yakoreye u Rwanda.

Miss Rwanda Kundwa Doriane ati “Ni igikorwa cyiza kuko aho u Rwanda rwavuye kugeza ubu hari ibyahindutse byinshi nk’umutekano,ubuzima bwiza,...ntabwo igihe cyose byahozeho” Yakomeje avuga ko buri munyarwanda akwiye gushima Imana kubwa byinshi byiza igihugu cy'u Rwanda kigezeho ariko bitahozeho mbere. Kundwa Doriane yabwiye inyarwanda.com ko yiteguye gutanga umusanzu we mu bikorwa byose Beauty For Ashes izamukeneramo kuko nabo ahamya ko hari igihe azabiyambaza.

Lionel

Umuhanzi akaba n'umukinnyi mu ikipe y'igihugu Amavubi muri Basketball, Lionel Hakizimana (uwo uri ibumoso)nawe yifatanije na B4A mu gushima Imana

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kavutse Olivier umuyobozi w’itsinda Beauty For Ashes rizwi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock, ari naryo ryatangije iki gikorwa, yavuze ko iyi Turashima Campaign itareba abarokore gusa ahubwo ari iy’abanyarwanda bose ndetse by’umwihariko mu gihe cya vuba hakaba hari gutegurwa umunsi wihariye aho bazaba bashima kumugaragaro bagashimira Imana ndetse n’abayobozi batandukanye bayobora neza igihugu.

Turashima

Aba ni bamwe mu bagize Beauty For Ashes Rwanda mu gikorwa cya Turashima Campaign

Kavutse Olivier ati “Turi gutegura umunsi wo kubishyira kumugaragaro wo gushimira ku mugaragaro,tugatumira abantu batandukanye,abayobozi b’igihugu batandukanye,tugashimira Imana kumugaragaro tugashimira  abayobozi b’igihugu bayobora neza,tugatanga amashimwe.” Yakomeje avuga ko nyuma y'iki gikorwa, tariki ya 1 Kamena 2015 bzashyira hanze amashusho y'igitaramo baherutse gukora kitwa "Hari ayandi mashimwe"

Iki gikorwa Turashima Campaign gifite aho gihuriye n'indirimbo "Turashima" y'iri tsinda Beauty For Ashes yakunzwe n'abantu batari bacye. Dore amwe mu magambo y'iyo ndirimbo "Turashima,turashima,kuko iyo ataba Uwiteka tuba turi amateka.Reba aho twavuye,reba aho tugeze byose ni Yesu. Reba iki gihugu,reba aya mahoro,byose ni Yesu.Reba abo twabuze,reba abo twabyaye,reba ibi byishimo,reba aya mahoro byose ni Yesu,..."

Bamwe mu bantu bikirije intero ya Beauty For Ashes muri Campaign yayo yo gushima Imana

Turashima

Turashima

Turashima

Itsinda Beauty for Ashes (B4A) ryamenyekanye cyane mu ndirimbo, Surprise,Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi. B4A ni Band igizwe n’abasore batanu aribo Kavutse Olivier umuyobozi waryo, Iyakaremye Benjamin, Maxime Niyomwungeri, Habiyaremye Olivier na Christian Iyakaremye bakanagira ushinzwe ibikorwa byabo ariwe Desire Ukwiye.

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Mwami turagushimyee!iyaba atari wowe ahacu ntituzi uko haba hameze
  • 9 years ago
    Miss Rwanda doriane murabura kumubaza ku rukudo rwe na dominic nic twumvise ahubwo mukatubwira ibyo abandi batubwiye musaza!!! Muduhe aruya makuru turabemera mu gucukumbura inkuru. tx
  • NIETTE9 years ago
    Turashima!!
  • Rwema9 years ago
    abagize iyi groupe bazige no kwandika ikinyarwanda. Mundebere kiriya cyapa cyanditsehongo:Kukw'iy'atab'Uwiteka tuba turi amateka!!!!!!!!!!!!!! Uru rurima ni bwoko ki mwo kabyara mwe?





Inyarwanda BACKGROUND