Nyuma y'uko atowe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa akegukana ikamba yashyikirijwe ibihembo binyuranye, gusa imodoka ye yaje kuburirwa urufunguzo bituma arara atayinjiyemo, aha uyu mukobwa yahise asubizwa kuri Hotel na bagenzi be. Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2017 uyu mukobwa yatashye yakirwa bikomeye iwabo mu rugo.
Uyu mukobwa asubiye mu muryango we yajyanye n’imodoka ye dore ko urufunguzo rwayo nyuma rwaje kuboneka. Miss Iradukunda Elsa wakiriwe n’umuryango, inshuti ndetse n’abaturanyi yari aherekejwe n’abandi bakobwa bari bahatanye mu birori byabereye mu rugo iwabo mu karere ka Kicukiro.
REBA AMAFOTO:
Abantu bari bitabiriye kwakira Nyampinga mu rugo iwaboAbakobwa babanye na Miss Iradukunda Elsa bamushimiye uko babanye bashimira ababyeyi bamuhaye uburere...Iradukunda Elsa ku meza na bagenzi be mu rugo iwaboMbere yuko abandi bakobwa bagenda basengewe n'uyu mubyeyiAbabyeyi ba IradukundaElsa mu isengeshoMiss Rwanda 2017 asengana na bagenzi be mbere yuko bava iwabo bagataha dore ko bari bamuherekejeYvan Buravan yari mubaje kwakira Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017Nyuma yo kurara Camp Kigali habuze urufunguzo rwayo, imodoka ya Miss Rwanda yari yageze iwaboMiss Rwanda mu modoka ye, ku ifoto ya nyuma aragaragaza ibyangombwa byayo
TANGA IGITECYEREZO