RFL
Kigali

Miss Rusizi Umutesi Afsa n'umukunzi we w'umuherwe umurusha imyaka 24 bakoze ubukwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/03/2018 17:48
6


Umutesi Teta Afsa w'imyaka 21 y'amavuko wabaye Nyampinga w'akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2016 yakoze ubukwe hamwe n'umukunzi we umurusha imyaka 24 y'amavuko, imyaka uyu mugabo yiyemerera.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo Miss Rusizi Umutesi Afsa na Mudaheranwa Aman Casmir w’imyaka 45 bakoze ubukwe aho Aman Mudaheranwa yasabye akanakwa umukunzi we Miss Umutesi Afsa nyampinga w'akarere ka Rusizi. Ni nyuma y'aho tariki 22 Werurwe 2018 ari bwo basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye murenge wa Kamembe. Biteganyijwe ko tariki 24 Werurwe 2018 ari bwo Afsa na Aman basezerana imbere y'Imana mu muhango ugomba kubera mu idini ya Islam.

Miss Afsa hamwe n'umukunzi we Aman

Mudaheranwa Aman Casmir w’imyaka 45 ni umucuruzi ukomeye i Kamembe dore ko ahafite imiturirwa n'ibindi bikorwa bitandukanye. Mudaheranwa Aman arushinganye na Umutesi Afsa nyuma y'imyaka 7 atandukanye n'umugore we, gusa hari andi makuru avuga ko amaze gutandukana n'abagore batatu bivuze ko Umutesi Afsa Teta abaye umugore wa kane ashatse.

Mudaheranwa Aman Casmir aherutse gutangaza ko yakundiye Miss Teta Umutesi imico ye myiza. Ashimangira ko atakuruwe cyane n'uburanga bw'uyu mukobwa. Ubwo yabazwaga  icyo avuga ku kuba agiye kurongora umukobwa aruta cyane dore ko amurusha imyaka 24 (imyaka uyu mugabo yiyemerera), yagize ati:

Ubukwe bwose abantu bavuga amagambo,...ariko abazarushinga ntitugendera ku magambo twe tugendera ku bikorwa. Kuba akuze arakuze ntabwo ari uruhinja kandi ubundi gukura ni mu mutwe; ushobora kuba uri mukecuru ariko kuba mu mutwe udakuze ugakora nk’iby’abana. Gukora rero ntabwo ari ubunini cyangwa se imyaka myinshi ahubwo gukura ni mu mutwe, kuba uzi ubwenge, kuba ufite ibitekerezo bizima. Arabyujuje kuko tumaranye imyaka ibiri tuziranye.

Ubutumire mu bukwe bwa Miss Umutesi Afsa na Amany

Miss Umutesi Afsa Nyampinga w'akarere ka Rusizi

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mansa sultan6 years ago
    Islam yaragowe koko!umuntu wambaye gutya en plus muruhame ngo numusilam! Ndabona ruri hose
  • 6 years ago
    Ariko hari icyo nabonye ,kuki iyo uruzungu rw urusaza rushakanya n umwana wacu ungana atya ntawe ubatera ibuye,ariko noneho kuko ari umwirabura ushakanye n umukobwa ungana atya abantu bagacika ururondogoro.ibyo sibyo,kuko aho kugirango umwana wacu ajyanywe n urusaza rw uruzungu,yajyanwa n umusaza w iwacu kabisa;aba rero niba biyumvanamo nababwira iki,ariko burya gushakana n umuntu wananiranwe n abandi bagore be sinabishyigikira namba,kereka atarashatse,naho uyu we bavuze ko yatandukanye n abandi nka 2,nkaba numva uyu mwana rero yiroshye.
  • funny6 years ago
    Congz kuri miss, uzi ubwenge kbs, ngo aho gupfa ushonge wapfa wivuza. Urugo ruhire
  • byamungu enock6 years ago
    biratangaje uwomugabo ndamuzi cyane nuwo muri cartien mvukamo ni boss kbs ariko Umukobwa wese abonye mwiza ahita umurongora nyuma bagatandukana abonye undi umuruta ubwiza
  • sindayigaya peter claver6 years ago
    Kuba akuze kandi afite ku mafaranga ndumva nta kibazo ikizima nuko bakundana ahubwo abakobwa bifuza abagabo nkabo
  • 6 years ago
    Ariko abakobwa biki gihe no gukunda amafaranga,ngo nimwasanga abagabo bakennye,nzaba ndeba,niba yaratandukanye n,abagore barenga batatu se,wowe uziko azakurebera izuba,ubwo ngurashaka muzagabane imitungo





Inyarwanda BACKGROUND