Umutesi Teta Afsa w'imyaka 21 y'amavuko wabaye Nyampinga w'akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2016 yakoze ubukwe hamwe n'umukunzi we umurusha imyaka 24 y'amavuko, imyaka uyu mugabo yiyemerera.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo Miss Rusizi Umutesi Afsa na Mudaheranwa Aman Casmir w’imyaka 45 bakoze ubukwe aho Aman Mudaheranwa yasabye akanakwa umukunzi we Miss Umutesi Afsa nyampinga w'akarere ka Rusizi. Ni nyuma y'aho tariki 22 Werurwe 2018 ari bwo basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye murenge wa Kamembe. Biteganyijwe ko tariki 24 Werurwe 2018 ari bwo Afsa na Aman basezerana imbere y'Imana mu muhango ugomba kubera mu idini ya Islam.
Miss Afsa hamwe n'umukunzi we Aman
Mudaheranwa Aman Casmir w’imyaka 45 ni umucuruzi ukomeye i Kamembe dore ko ahafite imiturirwa n'ibindi bikorwa bitandukanye. Mudaheranwa Aman arushinganye na Umutesi Afsa nyuma y'imyaka 7 atandukanye n'umugore we, gusa hari andi makuru avuga ko amaze gutandukana n'abagore batatu bivuze ko Umutesi Afsa Teta abaye umugore wa kane ashatse.
Mudaheranwa Aman Casmir aherutse gutangaza ko yakundiye Miss Teta Umutesi imico ye myiza. Ashimangira ko atakuruwe cyane n'uburanga bw'uyu mukobwa. Ubwo yabazwaga icyo avuga ku kuba agiye kurongora umukobwa aruta cyane dore ko amurusha imyaka 24 (imyaka uyu mugabo yiyemerera), yagize ati:
Ubukwe bwose abantu bavuga amagambo,...ariko abazarushinga ntitugendera ku magambo twe tugendera ku bikorwa. Kuba akuze arakuze ntabwo ari uruhinja kandi ubundi gukura ni mu mutwe; ushobora kuba uri mukecuru ariko kuba mu mutwe udakuze ugakora nk’iby’abana. Gukora rero ntabwo ari ubunini cyangwa se imyaka myinshi ahubwo gukura ni mu mutwe, kuba uzi ubwenge, kuba ufite ibitekerezo bizima. Arabyujuje kuko tumaranye imyaka ibiri tuziranye.
Ubutumire mu bukwe bwa Miss Umutesi Afsa na Amany
Miss Umutesi Afsa Nyampinga w'akarere ka Rusizi
TANGA IGITECYEREZO