RFL
Kigali

Miss Neema Umwali yatuye igisigo cy’imitoma umukunzi we, amwifuriza isabukuru nziza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/04/2015 16:14
15


Nyuma ya Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore, uherutse gutura imitoma umukunzi we amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, mugenzi we Miss Neema Umwali nawe ntiyabashije guhishira amarangamutima ye ubwo umukunzi we yizihizaga isabukuru y’amavuko.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21/04/2015, nibwo uyu nyampinga wamenyekanye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss KIE 2011-2012 ndetse akaza no guhagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye y’ubwiza, yifashishije Instagram ye, maze yandika igisigo kirekire mu rurimi rw’igifaransa cy’uzuyemo imitoma igaragaza urukundo rukomeye akunda umukunzi we, anamushimira kuba yaramutoranyije mu bandi akaba amukunda.

Miss Neema

Iyi niyo foto, Miss Neema yaherekeresheje ubutumwa bwe

Mu magambo akomeye yamubwiye kandi, yanamuciriye amarenga, avuga ko n’ubwo uyu munsi ubasanze batari kumwe hari icyizere ko ibintu biri hafi guhinduka.

Miss Neema

Tugenekereje mu Kinyarwanda, Miss Neema Umwali yagize ati “ Hamwe nawe mfite ugutuza, umunezero n’urukundo rwinshi. Uba mu bihe byanjye byose, waba undi hafi cyangwa uri kure aho shobora gukugoraho mu bitekerezo gusa no mu nzozi. Nkukundira uburyo unyumva n’uko unyitaho. Wampinduriye ubuzima burundu kandi mu buryo nanjye natekerezaga ahazaza. Kubwawe, ubu mfite imbaraga zo kuvuga ibindimo. Urakoze rukundo rwanjye kuba mu buzima bwanjye… no kunkunda.

Bishobora kuba bibabaje kuba tutari kumwe uyu munsi, ariko umenye ko ibintu biri hafi guhinduka. Isabukuru nziza… Ndagukunda”

Miss Neema

Uretse kuba yaregukanye ikamba rya Miss KIE, yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga atandukanye harimo Miss East Africa, Miss Africa, Caraibes&Pacifique na Miss Supranational aherukamo umwaka ushize wa 2014

Ni ubwa mbere uyu mukobwa agaragaje mu ruhame ko yaba afite umusore bakundana yaba yarihebeye.Gusa mu kiganiro n’inyarwanda.com, nyuma yo kubona ibyo yanditse, ubwo twamubazaga niba ateganya kubana n’uyu musore yihebeye, uyu mukobwa yaryumyeho yanga kugira ikintu na kimwe avuga ku byerekeranye n’umubano wabo.

Nizeyimana Selemani

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ndabona baberanye da
  • 9 years ago
    Ampayinkaaa! Aba banyampinga bazibereye abahanzi ko mbona bakataje ku mitoma ra!Aha havamo Lyrics nziza za ba Christopher na Dany Nanone
  • h9 years ago
    Naho njye cherie wanjye nta mutoma numwe arambwira,... cyokoze ampa cadeaux da, singombwa ngo abishyire ku karubanda, ndabona abamiss wagirango boyfriends babo babahaye amategeko yo kugenderaho, buriya aba yemehe bf we ko akimwemera ataramutendeka, ntakandi gakino kaba karimo
  • Dodos9 years ago
    Ndabona kugifaransa agomboye da! Harya moment ni masculin cg femin? Nange simuseke igifaransa cyange nigike!
  • Mungarakarama Deo9 years ago
    "Tu fais partie de chacune de mes moments",chacune de mes moments ou chacun de mes moments? Mumbwire.Murakoze.
  • Di9 years ago
    wooooo, its gd to hv some1 in yo life
  • 9 years ago
    abasore bahindutse uduhinja neza neza:)))... Mbega kubagara weeee
  • lily9 years ago
    courage kbsa! urinamwiza kdi muraberanye
  • Me9 years ago
    umukunzi we ni umunyarwanda cyangwa
  • Nate9 years ago
    Baramuntwaye.
  • 9 years ago
    Ntimuzabe nka aline gahongayire yanditse igitabo bakabyuka baa divorce
  • nkunda9 years ago
    mbega umwana mwiza ! iyaba atasakuzaga
  • coco9 years ago
    icyo gifaransa cyanyu rwose namwe ni danger wanditse mu kinyarwanda ntiyabyumva...sinzi niba mwabonye amakosa yuzuye muri uriya mutoma.nta grammaire,conjugaison na orthographe mwize mwiga ibifaransa byanyu.
  • eva9 years ago
    Uyu musore yitwa nde/aba he/mutubwire
  • Cyacyana3 years ago
    Ndabikunze ibyo kbx





Inyarwanda BACKGROUND