Nyuma ya Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore, uherutse gutura imitoma umukunzi we amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, mugenzi we Miss Neema Umwali nawe ntiyabashije guhishira amarangamutima ye ubwo umukunzi we yizihizaga isabukuru y’amavuko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21/04/2015, nibwo uyu nyampinga wamenyekanye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss KIE 2011-2012 ndetse akaza no guhagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye y’ubwiza, yifashishije Instagram ye, maze yandika igisigo kirekire mu rurimi rw’igifaransa cy’uzuyemo imitoma igaragaza urukundo rukomeye akunda umukunzi we, anamushimira kuba yaramutoranyije mu bandi akaba amukunda.
Iyi niyo foto, Miss Neema yaherekeresheje ubutumwa bwe
Mu magambo akomeye yamubwiye kandi, yanamuciriye amarenga, avuga ko n’ubwo uyu munsi ubasanze batari kumwe hari icyizere ko ibintu biri hafi guhinduka.
Tugenekereje mu Kinyarwanda, Miss Neema Umwali yagize ati “ Hamwe nawe mfite ugutuza, umunezero n’urukundo rwinshi. Uba mu bihe byanjye byose, waba undi hafi cyangwa uri kure aho shobora gukugoraho mu bitekerezo gusa no mu nzozi. Nkukundira uburyo unyumva n’uko unyitaho. Wampinduriye ubuzima burundu kandi mu buryo nanjye natekerezaga ahazaza. Kubwawe, ubu mfite imbaraga zo kuvuga ibindimo. Urakoze rukundo rwanjye kuba mu buzima bwanjye… no kunkunda.
Bishobora kuba bibabaje kuba tutari kumwe uyu munsi, ariko umenye ko ibintu biri hafi guhinduka. Isabukuru nziza… Ndagukunda”
Uretse kuba yaregukanye ikamba rya Miss KIE, yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga atandukanye harimo Miss East Africa, Miss Africa, Caraibes&Pacifique na Miss Supranational aherukamo umwaka ushize wa 2014
Ni ubwa mbere uyu mukobwa agaragaje mu ruhame ko yaba afite umusore bakundana yaba yarihebeye.Gusa mu kiganiro n’inyarwanda.com, nyuma yo kubona ibyo yanditse, ubwo twamubazaga niba ateganya kubana n’uyu musore yihebeye, uyu mukobwa yaryumyeho yanga kugira ikintu na kimwe avuga ku byerekeranye n’umubano wabo.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO