RFL
Kigali

Miss Mutesi Aurore yambitswe impeta n’umusore bamaze imyaka myinshi bakundana banitegura kurushinga –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2018 7:27
10


Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bamaze igihe kirekire bakundana amusaba ko yamwemerera ko bazabana akaramata. Ibi byakurikiwe n’ibyishimo bikomeye bya Aurore Kayibanda wishimye agasuka amarira nyuma yo kwemerera Egide ibyo yari amusabye.



Ibi birori Mbabazi Egide yambikiyemo impeta Miss Mutesi Aurore byabereye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu nshuti zabo zari zabaherekeje. Muri 2014 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide, ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire dore ko kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, usibye ibi ariko yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu gihe Mbabazi Egide bakundana ari umufotozi w’umunyarwanda wabigize umwuga ariko wibera muri Amerika.

aurore

Aha niho Miss Aurore yambikiwe impeta

aurore

Nyuma yo kuyambara ibyishimo byamurenze araturika ararira

Miss Mutesi Aurore yakozwe ku mutima n'ibyo yakorewe n'inshuti ye

auroreHari hateraniye inshuti zabo zari zaje kubashyigikira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAMERE6 years ago
    KURONGORA ni impano imana yaduhaye kubera ko idukunda.Ikirenze ibyo,iduha abana beza.Nubwo mubona isi ifite ibibazo byinshi,vuba aha bizavaho.Bible ibisobanura neza,aho ivuga ko "dutegereje isi nshya" (2 Petero 3:13).Nukuvuga isi izaba ituwe n'abantu bumvira imana gusa.Kuko abantu bakora ibyo itubuza,kandi nibo benshi,izabica bose ku Munsi w'Imperuka uri hafi kuko bayinaniye (Yeremiya 25:33).Niba ushaka kuzaba mu isi ya Paradizo,hinduka ushake imana,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bose batita ku bintu byerekeye imana,ntabwo bazaba muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).Imana ibita "abanzi" bayo muli Yakobo 4:4.Nubwo ubu buhanuzi bwatinze kuba,nta kabuza buzaba,kuko nta kintu imana ivuga ngo cyekuba.Ingero ni nyinshi cyane.Urugero,Abahanuzi b'imana benshi bahanuye ko Yesu azaza ku isi.Hashize imyaka myinshi cyane ataza,ariko bigeze aho araza.Imperuka nayo irenda kuza.
  • Piter6 years ago
    Nuko sha baraba we?, ndakwibuka muri APACE kabususlnzu, cngz kabisa.
  • GASONGO6 years ago
    Aya namarira y’ingona, ubwose Aurore yarayobewe ko amaze igihe akundana n’uyu mujama, kuba yamu propozinze ntagitangaza kirimo, ibyo kwiriza ni ikinamico yagirango adukinire. Ba Miss bose ni bamwe baba bigize abatagatifu kandi baba bararangiye. Ntagitangaje kirimo rwose
  • Jojo6 years ago
    Yoo nanjye ndishimye cyane congs Miss Aurore Egide mumaranye igihe rwose birakwiye
  • Kami6 years ago
    Hahahhaha agakino karaha ubuse Aurore araborozwa Niki icyatarazi Niki !!!!!!!! Aurore ubanza yarakori isugi hhahahhaahaha
  • Kiki6 years ago
    Uku nukwiryagagura gukabije tsyigariweee yarabizi nubundi .ariko nanone da nigake cyane umukobwa agatambika igihe kirekire ugasanga aviriyemaho umuhungu akamwereka munsiyikirenge . Congratulation
  • solange6 years ago
    umva gasongo buriwese agira uko Yakima ibyishimo bye urumva neza ibyo uvugango yahise ayingona ngo nikinamico nawagushyizeho icyuma nguyirebe kuki uvuga ubusa kweri impamvu nuko urimburamukoro uge uvuga ibyuhagazeho aba miss gukuzaho uvuga ntakuzi usibye kuzi kuvuga ubusa ntabugabo burimo habe nagato wige kuba umugabo bizagufasha
  • Engy6 years ago
    Ariko abanyarwanda namashyari narumiwe kuki mudafasha uwishimye kwishima.... ntimubura ibibi mubona kumuntu.. rata congts guys Imana izabubakire.
  • Munyampirwa6 years ago
    Inkuru nziza cyane , muri Intanga Rugero mu bastars ndabakunda cyane muriyubaha, muri Naturel, murakundana bigatera benshi Amashyari ! Imana ibajye Imbere kdi izahaze ibyifuzo bya nyu muri urwo rugendo muri mo
  • 6 years ago
    haaaaaa uri bub bro





Inyarwanda BACKGROUND