RFL
Kigali

Miss Kalimpinya yatangiriye mu Cyahafi atangiza 'Bambe Club' yigisha ubuzima bw’imyororokere-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/09/2017 11:21
0


Kalimpinya Queen ni umwe mu bakobwa cumi na batanu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017. Uyu yaje kuba igisonga cya gatatu icyakora umushinga yari afite ni ugufasha urubyiruko rw'abanyeshuri gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere.kuri ubu akaba yatangiriye i Cyahafi atangiza amatsinda yigisha ubuzima bw’imyororokere.



Miss Kalimpinya wari wahigiye Abanyarwanda ko azakora ibishoboka byose akigisha urubyiruko ahereye ku bari mu mashuri ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017 yatangiriye mu ishuri rya 'Cyahafi Primary and Secondary School' arema amatsinda ‘Clubs’ yo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Usibye iki kigo yahereyeho Miss Queen Kalimpinya ngo arateganya no kugenda agera mu bindi bigo uko ubushobozi buzagenda buboneka aho azaba ashinga amatsinda yise ‘Bambe’. Aya matsinda yehereye mu Cyahafi agomba kuzagera mu Rwanda hose dore ko afite umushinga wo gufasha urubyiruko gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere mu rwego kwirinda inda zitateguwe ndetse n’indwara ziva mu kutagira ubumenyi bwinshi ku buzima bw’imyororokere. 

Iyi Club yashinzwe na Miss Kalimpinya Queen muri Cyahafi primary and Secondary School yatangiranye abanyamuryango 40 aho yanahise abafasha gutora komite abizeza kubaba hafi muri iyi minsi. Bambe Club bazajya bafasha bagenzi babo guhugurana ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. igikorwa kishimiwe n'ubuyobozi bw'iri shuri bashimiye uyu mukobwa.

REBA AMAFOTO:

miss kalimpinyaKalimpinya Queen akigera ku kigoKalimpinyaKalimpinya Queen imbere y'abanyeshurimiss kalimpinyamiss kalimpinyaKalimpinya Queen aganiriza aba banyeshuriKalimpinyaUmuyobozi w'iri shuri aganiriza abanyeshuri yashimiye uyu mukobwaKalimpinyaKalimpinyaYahise ashinga iyi club yise 'Bambe'KalimpinyaYandika abanyamuryango ba mbere ba Bambe ClubKalimpinyaAbagize komitemiss kalimpinyaMiss Kalimpinya afatana ifoto n'abayobozi batowe b'iyi club

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND