Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018 ni bwo hatangijwe ku mugaragaro kampanye yo gushyigikira no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda 'Made in Rwanda'. Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda muri 2017 yagizwe Brand Ambassador wa Made in Rwanda.
Uyu muhango wabereye muri Camp Kigali wari watumiwemo abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w'inganda n'ubucuruzi Hakuziyaremye Soraya n'abandi bayobozi banyuranye. Muri uyu muhango hamuritswe bimwe mu bikorerwa mu Rwanda binyuranye birimo inkweto imyambaro n'ibindi binyuranye byeretswe abayobozi n'abandi bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango wo gutangiza kampanye yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Muri uyu muhango ni ho Miss Iradukunda Elsa yagiriwe Brand Ambassador wa Made in Rwanda cyangwa se ibikorerwa mu Rwanda.
Miss Iradukunda Elsa yahawe izi nshingano na Minisitiri w'inganda n'ubucuruzi Hakuziyaremye Soraya nyuma y'uko uyu mukobwa wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2017 yari afite umushinga wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, aha mu bushobozi akaba yarasuye inganda zinyuranye zikora ibikorerwa mu Rwanda ndetse anazenguruka ibice binyuranye akangurira abanyarwanda gukunda iby'iwabo.
Usibye mu Rwanda, Miss Iradukunda Elsa yazengurutse ibihugu binyuranye by'Uburayi yamamaza ibikorerwa mu Rwanda ndetse anasaba abanyarwanda bahatuye gukunda iby'iwabo bakaba ari byo bagura kurusha iby'ahandi rimwe na rimwe biba bitarusha ubwiza ibikorerwa mu Rwanda.
Miss Iradukunda Elsa aganira na Inyarwanda.com mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018 yabwiye umunyamakuru ko yishimiye icyizere yagiriwe. Yavuze ko byinshi ku bijyanye n'ibyo ateganya kuba yakora bijyanye n'izi nshingano azabitangaza mu minsi iri imbere amaze gutegura buri kimwe. Icyakora Miss Iradukunda Elsa yadutangarije ko ntakigoye kirimo cyane ko ari gahunda we yari yaratangiye cyera kandi yizeye ko abonye uburyo bwo kuyikomeza.
Iyi nama yari yitabiriwe n'abayobozi banyuranye
Miss Iradukunda Elsa yagizwe Brand Ambassandor wa Made in Rwanda
Miss Iradukunda Elsa nka Brand Ambassador wa Made in Rwanda yari yicaye mu b'imbere muri iyi nama
AMAFOTO: Twitter/ Richard Kwizera
TANGA IGITECYEREZO