RFL
Kigali

Miss Erica umurundikazi ukorera umuzika mu Rwanda yashyize hanze indirimbo ‘Impamvu’ ahuriyemo na Sumi Crazy-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/02/2018 12:22
0


Miss Erica ni umuhanzi w’umurundikazi ariko ukorera muzika ye mu Rwanda cyane ko anahafite umuryango, akaba ari umwe mu bakorera muri Kiwundo Entertainment. Magingo aya Miss Erica yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Impamvu’, amashusho yayo akaba yarakozwe na Sasha Vybz umwe mu bahanga akarere gafite.



Miss Erica ni umwe mu bahanzikazi u Burundi bufite wavuga ko bahagaze neza muri iyi minsi mu muziki ndetse aramutse adahuye n’ingorane cyangwa ngo yice intege, agaragaza ko mu minsi iri imbere kwigarurira umuziki cyane w’abarundikazi bitari kure ye dore ko ari umwe mu bakora cyane kandi bagaragaza imbaraga mu muziki ndetse akaba afite n'abari kumufasha mu rugendo rwe rwa muzika.

 miss

Miss Erica

Kuri ubu uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo ye nshya ahuriyemo n'umugandekazi Sumi Crazy bise ‘Impamvu’ ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Nash Wonder umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi muri Uganda mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Sasha Vybz umwe mu bakorera abahanzi benshi bo muri aka karere.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA MISS ERICA ‘IMPAMVU’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND