RFL
Kigali

Miss Africa - Umunye-Ghana yegukanye ikamba, Miss Kundwa Doriane ataha amara masa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/05/2016 20:51
11


Miss Rebecca Asamoah, nyampinga w’igihugu cya Ghana niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi ku mugabane wa Afrika(Miss Africa Continent), nyuma yo guhigika abakobwa 12 bahataniraga iri kamba barimo na Miss Kundwa Doriane wari uhagarariye u Rwanda utigeze ugira amahirwe yo kugaragara no mu bisonga.



Ni mu birori byabereye mu mujyi wa Johannesburg mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016, ahari hategerejwe umukobwa uri bwinjire mu mateka y’umugabane wa Afrika nka Nyampinga wa mbere uhiga abandi, dore ko ari ku nshuro ya mbere hatangizwaga iri rushanwa.

 

miss Africa

Ibyishimo byari byose kuri Miss Rebecca, umunye-Ghana w'imyaka 24 y'amavuko

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byakurikiranye uyu muhango byabigarutseho, Miss Rebecca Asamoah wegukanye iri kamba yagaragaje umwihariko w’umukobwa w’umunyafurikakazi. Ubwo yari akigera imbere y’abantu, atangira imyiyerekano, Rebecca yaje yambaye ibendera ry’igihugu cye, afite imisatsi iboshye(isutse) mu insokozo gakondo y’abanye-Ghana bo mu bwoko bwa Ashanti. Nyuma yaho yaje yambaye ikanzu yo gusohokana ikozwe mu mwenda wamamaye cyane muri Ghana uzwi nka kenté.

miss Africa

Miss Africa Continent 2016, hamwe n'ibisonga bye

Miss Michelo Malambo wari uhagarariye igihugu cya Zambia yegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere, mu gihe umunyafurika y’Epfo Jemimah Kandimiri yegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri.

miss Africa

Bamwe mu bakobwa bahataniraga iri kamba barimo na Miss Kundwa Doriane(wa mbere iburyo)

miss Africa

Miss Rebecca Asamoah






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • king7 years ago
    Doriane kuba utatsinze sibikuraho ko urimwiza . Ubwo amahirwe ntiyagusekeye
  • 7 years ago
    Mwiza se hehe? Bazajya bazana ikimenyane mumarushanwa yo mu Rwanda mugirengo no yanze Niko bizajya bigenda. Kandi ubwo wasanga hari amagaranga leta yamutanzeho?
  • hh7 years ago
    Doriane ni mwiza cyane pe ariko ntabwo afite Beaute Africaine (African Beauty). Reba nka Aurore cg Umwali Nema wa mu Miss wahoze ari uwa KIE, cg Vanessa...bo bari African...
  • 7 years ago
    Title irasekeje: ....ngo ataha amara masa?!Uko biri kose ntibikuraho ko ari mwiza byo!
  • Maya7 years ago
    Nanjye nifatanyije na mwe mwese Tubonako rwose miss ari mwiza byo ni byo Utabibona yaba yigizankana Ariko ( amarushanwa ni amarushanwa ntago Ari ukugenda witwaye nku mugeni icyo muge mu kirebaho) Ahantu henshi urwanda rutsindwa kubera amasoni soni Buryarwose Isi yose isiko abanyarwandakazi tudashoboka Maze kugenda ibihugu 6 bose bakubwirako turi beza Ariko umuco wacu uratuzirika cyane mu ijosi Iyo urebye bano ba ghaniene si beza na mba Ariko barashabutse sana Bana himbahimba imideri ishabutse ijyanye nyine na kinyafrika Twe dufite gusaumushanana Ntudutandukanye na abahinde kuko nabo bawambara Twa girango tudunzemo iyindi tukambara kizungu Ugasanga irushanwa riradukwepye neza Ikindi mu gomba kumenya mu marushanwa ya banyafurika Akenshi abazungu baryihisha inyuma mu kuritera Inkunga Kandi rwose narangije kubona ko nibwira ko kuba Umunyafurika wuzuye ari kuba usa nu umunyaghanna Nigeria Naha mba iburayi Ryarabaye umunya Nigeria mubi cyane Niwe waritwaye Ngo kuko asa koko nabanyafurika Wowe bakakumvisha ko udasa neza nkumunyafurika Icyo gihe byarambabaje Nibaza niba gusa nu umunyafurika= kuba utari mwiza Waba uri mwiza ngo buriya uravangavanze Icyo nacyo nakibonyemo mu marushanwa Abazungu baba barinyuma mu kubyaza imari Kandi rwose abanyafurika turi beza Waba igikara cg inzobe Uko Agahu kawe gasa gakunde cyane ukiteho Karakuberewe
  • soso7 years ago
    Hariya ubwiza bw'isura sibwo bareba cyane ahubwo bareba intyoza n'ubumenyi rusangye. Abakobwa bacu rero bagye basoma cyane bihigure
  • 7 years ago
    doriane niyihangane,ntago yari gutsinda nta beaute africaine afite iyo batwara miss aurore yari kurizana kbs ,kdi nta miss Rwanda uzigera ahiga miss aurore ni mwiza cyane but niyihangane ntakundi iyo aza kuba igikara cyiza yarikuba yatoe
  • agarfk7 years ago
    murasetsa iyo muvunze ngo ni mwiza .nimwiza kurushande yakoze ik, bizagarukirahe,
  • O'P7 years ago
    E-Eh wowe Maya ndagukunze cyane,ntakuzi. Rwose iyaba abantu bose basomaga bakanumva inama utanze twaterimbere.
  • Peace7 years ago
    Dorinne ntabwp aruta Vanessa kabisa! ikamba rya 2015 ryari irya Vanessa baramunyanganyaaaaaaaaaa, kandi Vanessa ashobora kwitwara neza kuri scene internationale kurusha Doriane! mwibuke amaze no kubona umwanya wa kabiri (Vanessa) ukuntu abanyamahanga bamwemeye! batangira kumuha amahirwe ya international level! naho Doriane nakana ki rwanda gusaaaaaa! byabindi byamafutiiiiiiiiiii
  • Christian7 years ago
    Doriane sha bibaho gutindwa, wahuye nabakobwa bakuruta ubwiza, wihangane.





Inyarwanda BACKGROUND