RFL
Kigali

Minisitiri Nyirasafari wa MINISPOC yijeje abahanzi ko azaharanira ko batungwa n’impano zabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2018 18:54
0


Minisitiri Nyirasafari Esperance uherutse guhabwa kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) asimbuye Uwacu Julienne, yatangaje ko azaharanira ko abahanzi Nyarwanda batungwa n’impano zabo.



Kuri uyu wa 22 Ukwakira, 2018 nibwo Uwacu Julienne yahererekanije ububasha na Minisitiri Nyirasafari Esperance wamusimbuye. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Nyirasafari yavuze byinshi azibandaho muri manda ye, ariko kandi ngo ntiyarenza ingohe ikibazo cy’abahanzi Nyarwanda bataka basaba ko umutungo mu by’ubwenge warengerwa.

Yavuze ko nka Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) bazakora uko bashoboye bagashakisha impano z’abahanzi zikwiye gushyigikirwa. Yagize ati "Impano z’abahanzi tuzagerageza tuzishake kandi tuzishyigikire. Kandi duharanire yuko ubuhanzi butunga nyirabwo rwose akabukuramo inyungu. N'abo nagiye mbona bagenda bandika, bandika babisaba; ni ikintu numva dukwiriye gukoraho cyane.”

Nyirasafari

Minisitiri Nyirasafari Esperance wahawe kuyobora Minispoc

Yahamije ko bigaragarira amaso ya buri wese,  avuga ko ibyo abahanzi bavuga ari ukuri, atanga urugero rw’abantu bakora imirimo itandukanye ibatunze, ngo n'umuhanzi nawe  akwiye gutungwa n’umutungo we mu by’ubwenge.

Ati “Tuzashyigikira, rwose tuzakora ibishoboka byose ibyo akora nawe bimwungukire. Icyo ni ikintu, mwari mwarabitangiye ariko tuzabishyiramo imbaraga”

Abahanzi Nyarwanda bakunze kuzamura ijwi basaba ko umutungo wabo mu by’ubwenge warengerwa. Hashyizweho itegeko rirengera uyu mutungo, ariko benshi baracyataka ko ritubahirizwa n’ubwo ririho. Senderi ni umuhamya w’ibi, yagiye yumvikana anandika kenshi atabaza inzego zitandukanye agaragaza ko ibihangano bye bitamutunze ahubwo bitunze abandi.

Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda nabo baherutse kwandika ibarwa ifunguye, baragaza ibibazo bikomeye bigikomeje gutsikamira iterambere ry’umuhanzi. Hahanzwe amaso Nyirasari Esperance ku kibazo cy’abahanzi Nyarwanda basaba ko umuhanzi Nyarwanda yatungwa n’ibyo akora.

AMAFOTO:

yije a

Minisitiri Nyirasafari yijeje abahanzi ko azaharanira ko batungwa n'ibihangano byabo

minispoc

Umuyobozi wa komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens [uri bumoso]

mariya

Mariya Yohani yari muri uyu muhango [ubanza i bumoso]

uwacu

Uwacu Julienne yahererekanije ububasha na Minisitiri Nyirasafari Esperance

ralc

Dr Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko y'Ururimi n'Umuco (RALC)

abakuze

Inkuru bifitanye isano: Urugaga rw'abahanzi Nyarwanda bandikiye Minisitiri Nyirasafari ibarwa ifunguye

- Senderi yasabye Minisitiri Nyirasafari guca agahigo agakiza ubukene n'urubwa abahanzi

AMAFOTO: USANASE ANITHA-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND