Igitaramo cya Industry Night cyateguwe gifite gahunda yo guhuza ibyamamare binyuranye bya hano mu Rwanda n’abakunzi babo, gusa iki gitaramo cyaranzwe n’udushya tunyuranye nkuko tugiye kubibanyuriramo mu nkuru yacu.
Icya mbere cyabaye muri iki gitaramo ni uko cyakererewe ku rwego rwo hejuru kuko cyakerereweho amasaha 3 ugereranyije n’igihe cyari kubera, ubwo abateguye iki gitaramo ndetse banakiyoboye bageraga ku rubyiniro babanje kwisegura ku bantu barambiwe bitewe n’ubukerererwe. Ni ibirori byabereye mu kabari Beirus gaherereye i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.
Bamwe mubanzi b'ibyamamare bari bitabiriye Danny nanone aba umwe rukumbi uri muri PGGSS6 wahagaragaye
Usibye kurambirwa ku bafana habayeho kandi ubwitabire buke bw’ibyamamare byatumiwe, ibi byatumye benshi mu bahawe ibihembo cyangwa amashimwe badahagararirwa bivuze ko uzashaka ishimwe rye agomba gushaka abateguye ibi birori. Aha Teta Sandra wari uyoboye ibirori yatangarije abari aho ko babatumiye gusa bakaba batitabiriye.
Abafana bari bagerageje kuza mu rugero bari baringaniye,indangururamiziki zakoreshwaga ahabereye iki gitaramo ni kimwe mu byatumye umuziki utanyura neza abitabiriye iki gitaramo gusa amakuru Inyarwanda.com yaje kubona ni uko muri iki gitaramo birinze gukoresha imizindaro kuko yashoboraga kubyutsa abari bisinziriye bigatuma bafungishwa igitaramo kitarangiye.
Udushya; Patient Bizimana yahamagawe ngo ahabwe igihembo yanga kujya kugifata
Usibye Patient Bizimana wari uhari kuva kare, bamuhamagara ngo ajye gufata ishimwe rye nk’umuririmbyi w’indirimbo zaririmbiwe Imana w’umwaka akanga kwitabira ndetse akaburirwa irengero na Urban Boyz yari ifite umuntu uyihagarariye nk’abahanzi bitwaye neza b’umwaka akanafatira Denis umukinnyi wa Filime w’umwaka ibindi bihembo byose byatanzwe ntibyabonye ubijyana kuko abari babigenewe batagaragaye aho.
Reba Amafoto yuko ibi birori byari bimeze
Tubane James umukinnyi wa Rayon sports
Usengimana Faustin ukinira APR Fc
DJ Pius
Umuraperikazi Oda Paccy
Umunyamakuru Aline
Umuririmbyi wa Gospel Serge Iyamuremye
Miss Vanessa
Asinah a Sacha Kat
Umuhanzi Patient Bizimana wo muri Gospel
Miss Vanessa na Dj muri iki gitaramo
Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Phil Peter
Umuhanzi M1
Charly na Nina bagerageje noneho kwambara bikwije
Miss Teta Sandra
Danny Nanone, Producer Bernard na Davis D
Asinah
Itsinda Active
Active na Asinah
Olivis na Dereck bari kumwe n'abakunzi babo
Urubyiniro ni uku rwari rumeze
Abafana bari baringaniye
Umuhanzi Gauch wari umaze igihe atagaragara muri muzika yarari muri iki gitaramo
Charly na Nina
Charly na Nina bitabaje Asinah ku rubyiniro
M1
Active imbere y'abafana
Baririmbiye kuri Piscine
Teta Sandra na Vanessa nibo bayoboye ibirori
Knowless aririmbira abakunzi be
Abafana basanze Knowless ku rubyiniro
Amafoto: Niyonzima Moses
TANGA IGITECYEREZO