RFL
Kigali

MU MAFOTO-Reba uko igitaramo Industry Night cyagenze,ubwitabire bw’ibyamamare bwari buciriritse

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/05/2016 10:52
3


Igitaramo cya Industry Night cyateguwe gifite gahunda yo guhuza ibyamamare binyuranye bya hano mu Rwanda n’abakunzi babo, gusa iki gitaramo cyaranzwe n’udushya tunyuranye nkuko tugiye kubibanyuriramo mu nkuru yacu.



Icya mbere cyabaye muri iki gitaramo ni uko cyakererewe ku rwego rwo hejuru kuko cyakerereweho amasaha 3 ugereranyije n’igihe cyari kubera, ubwo abateguye iki gitaramo ndetse banakiyoboye bageraga ku rubyiniro babanje kwisegura ku bantu barambiwe bitewe n’ubukerererwe. Ni ibirori byabereye mu kabari Beirus gaherereye i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.

 

danny nanoneBamwe mubanzi b'ibyamamare bari bitabiriye Danny nanone aba umwe rukumbi uri muri PGGSS6 wahagaragaye

Usibye kurambirwa ku bafana habayeho kandi ubwitabire buke bw’ibyamamare byatumiwe, ibi byatumye benshi mu bahawe ibihembo cyangwa amashimwe badahagararirwa bivuze ko uzashaka ishimwe rye agomba gushaka abateguye ibi birori. Aha Teta Sandra wari uyoboye ibirori yatangarije abari aho ko babatumiye gusa bakaba batitabiriye.

Abafana bari bagerageje kuza mu rugero bari baringaniye,indangururamiziki zakoreshwaga ahabereye iki gitaramo ni kimwe mu byatumye umuziki utanyura neza abitabiriye iki gitaramo gusa amakuru Inyarwanda.com yaje kubona ni uko muri iki gitaramo birinze gukoresha imizindaro kuko yashoboraga kubyutsa abari bisinziriye bigatuma bafungishwa igitaramo kitarangiye.

Udushya; Patient Bizimana yahamagawe ngo ahabwe igihembo yanga kujya kugifata

Usibye Patient Bizimana wari uhari kuva kare, bamuhamagara ngo ajye gufata ishimwe rye nk’umuririmbyi w’indirimbo zaririmbiwe Imana w’umwaka akanga kwitabira ndetse akaburirwa irengero na Urban Boyz yari ifite umuntu uyihagarariye nk’abahanzi bitwaye neza b’umwaka akanafatira Denis umukinnyi wa Filime w’umwaka ibindi bihembo byose byatanzwe ntibyabonye ubijyana kuko abari babigenewe batagaragaye aho.

Reba Amafoto yuko ibi birori byari bimeze

tubaneTubane James umukinnyi wa Rayon sports

faustinUsengimana Faustin ukinira APR Fc

Dj Pius

DJ Pius

oda paccyUmuraperikazi Oda Paccy

aline

Umunyamakuru Aline

sergeUmuririmbyi wa Gospel Serge Iyamuremye

Miss vanessa

Miss Vanessa

ASINAHAsinah a Sacha Kat

patientUmuhanzi Patient Bizimana wo muri Gospel

Miss vanessaMiss Vanessa na Dj muri iki gitaramo

Phil Peter

Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Phil Peter

M1Umuhanzi M1

charly na nina

charly na nina

Charly na Nina bagerageje noneho kwambara bikwije

teta sandra

Miss Teta Sandra

danny nanoneDanny Nanone, Producer Bernard na Davis D

ASINAH

Asinah

activeItsinda Active

activeActive na Asinah

activeOlivis na Dereck bari kumwe n'abakunzi babo

salleUrubyiniro ni uku rwari rumeze

salle

salle

Abafana bari baringaniye

gauchiUmuhanzi Gauch wari umaze igihe atagaragara muri muzika yarari muri iki gitaramo

charly na ninaCharly na Nina

charly na ninaCharly na Nina bitabaje Asinah ku rubyiniro

M1M1

activeActive imbere y'abafana

activeBaririmbiye kuri Piscine

activeactiveteta sandraTeta Sandra na Vanessa nibo bayoboye ibirori

knowlessknowless

Knowless aririmbira abakunzi be

knowlessAbafana basanze Knowless ku rubyiniro

Amafoto: Niyonzima Moses






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Blsd7 years ago
    Ayayayyaya Patient wagize neza kuhavana akarenge kawe,Serge u guys serve a holy God,ntimuvange ibintu!!
  • Date7 years ago
    Imitegurire igenda ihura n'ibibazo ndetse n'abantu bo mu Rwanda rwose ntidukunda imyidagaduro. iyi Industry iragoye cyane.
  • Alias7 years ago
    Rwose gukererwa amasaha 3 birakabije birakabije. njye ahubwo ndumiwe, egoko amasaha atatu? ntacyo narenzaho kitari ukumirwa tu.





Inyarwanda BACKGROUND