RFL
Kigali

MC Tino witegura kumurika Alubumu ‘Umurima’ yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Medication’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2018 18:53
0


Umunyamuziki akaba n’Umushyushyarugamba (MC Tino) ageze kure imyiteguro y’imurikwa ry’umuzingo we (Alubumu) yise ‘Umurima’. Ni urugendo ajyanisha no gukomeza kwagura ibikorwa by’umuziki birimo n’amashusho y’indirimbo “Medication” yamaze gushyira hanze.



Kayisirye Martin wamamaye nka MC Tino yamenyekanye mu itsinda rya TBB, ashinguramo ikirenge atangira gukora umuziki ku giti cye. Ubu amaze gukora indirimbo nka: “Njyewe nawe”, “My Love” yahuriyemo na Javada, “Umurima” yitiriye alubumu ye nshya, “Mula”, “Finest Girl” yakoranye na Aime Bluestone, “My Time”  n’izindi nyinshi.

MC Tino yabwiye INYARWANDA, ko amashusho y’indirimbo “Medication” yafatiwe mu gihugu cya Uganda, ayoborwa na Brayan Mz. Yagize ati “Urumva amashusho y’indirimbo yakorewe muri Uganda muri Kampala muri hoteli iri ahantu Entebbe.” Yavuze ko gushyira hanze amashusho y’indirimbo ari kimwe mu bikorwa yari yariyemeje mbere y’uko amurika alubumu ye nshya.

MC Tino uri gufashwa byihariye na Dress Code Kigali avuga ko afite urutonde rurerure rw’abahanzi Nyarwanda bazamufasha amurika alubumu barimo: Uncle Austin, Dj Pius, TBB, Kid Gajou, Allioni, Rafiki, Urban Boys, Nasson,…n’abandi bahanzi bakiri kuzamuka babarizwa mu mujyi wa Rubavu.

McTino

MC Tino agiye kumurika alubumu yise 'Umurima'.

Yavuze ko iki gitaramo kizabera Wakanda ku isoko rya Kabeza mu mujyi wa Kigali. Imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyeri (18h:00’)  z’umugoroba. Uyu muhanzi yahamije ko azaririmba mu buryo bwa ‘live’, mu gihe abo yatumiye bazaririmba ‘play back na semi live’. Kumurika alubumu ye nshya “Umurima” bizaba tariki 08 Ukuboza 2018. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu (5,000 Frw), mu gihe ku banyeshuri ari ibihumbi bitatu (3,000 Frw).

tino

Tino amaze imyinshi mu myitozo n'itsinda rizamucurangira.

qashyize

Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise 'Medication'.

ueban

Urban Boys ni bamwe mu bahanzi bazaririmba mu imurikwa rya alubumu 'Umurima' ya MC Tino.

 REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MEDICATION' YA MC TINO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND