RFL
Kigali

MC Phil Peter yagize icyo atangaza ku mafoto yagaragaye yihugikanye umukobwa muri PGGSS6 i Gicumbi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/05/2016 15:07
11


Mu irushanwa rya PGGSS6 ryabereye i Gicumbi, umunyamakuru wa Radiyo Isango Star akaba n’umushyushyarugamba ukomeye hano mu Rwanda Mc Phil Peter yafotowe yihugikanye umukobwa ku ruhande mu gihe igitaramo cyari kirimbanyije. Byatumye uyu musore agira byinshi atangaza kuri aya mafoto.



Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamaraga kubona aya mafoto yashatse kumenya byinshi biyihishe inyuma maze avugisha uyu munyamakuru uzwi mu biganiro nka Isango na muzika ndetse na Sunday Night. Phil Peter acyumva ibyayo mafoto ntiyabitinzeho kuko yahise yemerera umunyamakuru ko yibuka umukobwa bahagararanye ahubwo atungurwa n’uburyo bafotowemo.

Mu kiganiro na Phil Peter yagize ati ” Uriya mukobwa rero ni umufana wanjye, iyo nagize Imana nkajya gukorera aho mpurira n’abantu bimpa umwanya wo kuganira n’abafana banjye bangira inama, bakanyungura ibitekerezo, nuriya niko byagenze ni gahunda yanjye yo kwiyegereza abafana banjye.”

 

mc phil peter

Mc Phil Peter n'umukobwa bari kumwe i Gicumbi

Abajijwe impamvu ari uriya yahisemo kuganira nawe Phil Peter yatangaje ko atari we wahisemo kuganira nawe ahubwo asobanura ko umukobwa yamusabye umwanya ngo agire icyo amubwira undi nawe arawumuha. Ati ” Nawe nzi ko umuntu aje agusanga agusaba kuganira nawe utamwangira so ndibaza ntakibazo kuba naravuganye n'uriya mukobwa pe.”

mc phil peter

Mc Phil Peter n'uyu mukobwa i Gicumbi bagiranye i Kiganiro kitari gito

Phil Peter abajijwe niba yarasanzwe aziranye n’uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda.com ko yarasanzwe amuzi nk’umukunzi w’ibiganiro bye ndetse ko ari umwe mubafana be bamugira inama kenshi, aha uyu musore yaboneyeho guhakana undi mubano uwo ariwo wose wakekwa hagendewe kuri aya mafoto ye n’uyu mukobwa utabashije kumenyekana izina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bikabyo8 years ago
    aliko mugiribikabyo koko, ubwose bihugikanye bate, narinzingo baligusomana byibura
  • apuuuu8 years ago
    alikumukobwa we yariyashize
  • Jackson 8 years ago
    Uyumukobwa ndamuzi namazina ye So ninumujyanama mwiza
  • 8 years ago
    haribyo muvuga nkabona nuguta umwanya!
  • Muzungu8 years ago
    Woooow yambaye umupira wanditseho Bruce Melodie !!!!!!!!!!
  • Yves8 years ago
    Abanyamakuru mubaveho buriya peter yashakaa kwihemba umwana
  • patrick8 years ago
    muminsi yavuba uzaba wamuteye inda akwiruke inyuma nka bruce melody uburaya .com
  • Ngabo daniel8 years ago
    How i can watch on Google
  • 8 years ago
    uramukobwa numufana wibitangaza ukomeye Cyane ndamuzi
  • 8 years ago
    ark mwaranyobeye uburayase ubafashe bakora iki ndibazako niba urumuntu usobanutse ibyo phill yagusubije wumvishe
  • umurerwa clementine8 years ago
    barabranye





Inyarwanda BACKGROUND