RFL
Kigali

Mc P Wamamaye yaba agiye kurongora Shilly bareranywe mu nzu imwe imyaka 5

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/03/2015 15:57
6


Umushyushya-birori Kamatari Ally wamenyekanye cyane ku izina rya Mc P Wamamaye uzwi nk’umunyamakuru wibanda ku biganiro by’umuziki n’imyidagaduro kuri radio Contact FM, hari amakuru yizewe ahamya ko mu minsi mike iri imbere yitegura ubukwe n’umukunzi we, umwarabukazi Shilly.



Amakuru akiri ibanga rikomeye ava mu ba hafi na Mc Wamamaye, baremeza ko ubu imyiteguro igeze kure ndetse mu gihe cya vuba uyu musore aza gusezera ku busilibateri, agatangira urugendo rushya n’uyu mukunzi we, banareranywe ndetse mbere yo gukundana babanje kubana nk’abavandimwe.

Wmamaye

Mc Wamamaye n'umukunzi we Shilly mu birori bya Inyarwanda fans hangout mu mpera za 2014

Umwe mu nshuti za Mc Wamamaye ndetse banakuranye avuga ko Mc P Wamamaye na Salma Shilly babanye imyaka igera kuri itanu nka mushiki na musaza nyamara batazi icyo ejo habahishiye. Ati “ Mu gihe cyose babanaga, buri umwe yari afite undi mukunzi, muri bo ntawacyekaga ko bazahindukira bagakundana kuko rwose babanye imyaka irenga 5 hariya i Nyamirambo nk’abavandimwe.”

Shilly

Shilly ugiye kubana na Kamatari Ally uzwi nka Mc Wamamaye, kugeza ubu utara gira icyo avuga kuri ubu bukwe bwe

Mu mpera z’umwaka ushize Mc P yagiye akunda gufata indege agasanga umukunzi we i Kampala aho yigaga ariko ngo ibijyanye no kuba babana nk’umugabo n’umugore bakaba barabyemeranyije mu ntangiriro z’uyu mwaka. Bivugwa ko bemeranyijwe ko ubukwe bwabo byanze bikunze bugomba gutaha muri uyu mwaka wa 2015 ndetse imyiteguro bayigeze kure ku buryo isaha iyo ariyo yose basohora impapuro z'ubutumire zimenyesha gahunda yose y'imihango y'ubukwe bwabo.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigaba alexis9 years ago
    nari ngizengo ni shilly umwe ukundana numuhanzi pedro someone none nsanze atariwe
  • Umotesi zahara9 years ago
    ni byiza sanaaaa mbifurije kubana akaramata
  • ndikuruyayo gustave9 years ago
    ye go muvandi kwakwanya
  • danny 9 years ago
    Mbega byiza ma chr salma am so happy for u nibyiza disi Imana nibijyemo tubarinyuma uritonda Nizereko na Mc P aruko I wish da best
  • huumm9 years ago
    uyu mutype ngo ni pedro arikina agakabya!inkuru zose ashyiraho comment yikina niba baramubeshye ko aricyo kizatuma amenyekana simbizi. ngo pedro azi kuririmba, ngo niwe wagize atya n'atya n'ibidahuye n'inkuru none mundebere ibyo yanditse noneho! wazakoze maze ibikorwa byawe bikaba aribyo bigaragara kuruta kwirirwa wikina?
  • Patient9 years ago
    guyz mujye muvuga ibintu munabisobanure iyo si inkuru rwose nubwo ntize itangaza makuru ark ndabona musanabakora ibyobatazi,cg muba mushakira aba fana abomubamwavuze/





Inyarwanda BACKGROUND