Umushyushya-birori Kamatari Ally wamenyekanye cyane ku izina rya Mc P Wamamaye uzwi nk’umunyamakuru wibanda ku biganiro by’umuziki n’imyidagaduro kuri radio Contact FM, hari amakuru yizewe ahamya ko mu minsi mike iri imbere yitegura ubukwe n’umukunzi we, umwarabukazi Shilly.
Amakuru akiri ibanga rikomeye ava mu ba hafi na Mc Wamamaye, baremeza ko ubu imyiteguro igeze kure ndetse mu gihe cya vuba uyu musore aza gusezera ku busilibateri, agatangira urugendo rushya n’uyu mukunzi we, banareranywe ndetse mbere yo gukundana babanje kubana nk’abavandimwe.
Mc Wamamaye n'umukunzi we Shilly mu birori bya Inyarwanda fans hangout mu mpera za 2014
Umwe mu nshuti za Mc Wamamaye ndetse banakuranye avuga ko Mc P Wamamaye na Salma Shilly babanye imyaka igera kuri itanu nka mushiki na musaza nyamara batazi icyo ejo habahishiye. Ati “ Mu gihe cyose babanaga, buri umwe yari afite undi mukunzi, muri bo ntawacyekaga ko bazahindukira bagakundana kuko rwose babanye imyaka irenga 5 hariya i Nyamirambo nk’abavandimwe.”
Shilly ugiye kubana na Kamatari Ally uzwi nka Mc Wamamaye, kugeza ubu utara gira icyo avuga kuri ubu bukwe bwe
Mu mpera z’umwaka ushize Mc P yagiye akunda gufata indege agasanga umukunzi we i Kampala aho yigaga ariko ngo ibijyanye no kuba babana nk’umugabo n’umugore bakaba barabyemeranyije mu ntangiriro z’uyu mwaka. Bivugwa ko bemeranyijwe ko ubukwe bwabo byanze bikunze bugomba gutaha muri uyu mwaka wa 2015 ndetse imyiteguro bayigeze kure ku buryo isaha iyo ariyo yose basohora impapuro z'ubutumire zimenyesha gahunda yose y'imihango y'ubukwe bwabo.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO