RFL
Kigali

Mbere yo gusaba urukundo abasore bajye babanza kwitonda ntibagahubuke- Samlee(Video)

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:2/03/2015 8:29
0


Umuhanzi Ndamira Samuel uzwi cyane nka Samlee aragira inama abasore bajya gushaka urukundo ku nkumi, aho abasaba kujya birinda guhubuka bagashishoza kuko bashobora gusanga bakoza inkota mu gisebe.



Nk’uko uyu muhanzi abisobanura mu butumwa bw’indirimbo ye yashyiriye hanze amashusho, ngo hari ubwo umusore akunda umukobwa ariko ntiyite ku mateka ye ngo amenye naho ahera amusaba urukundo ugasanga atabashije guhabwa ibyo yifuza.

Nk’uko yabidusobanuriye kandi mu kiganiro twagiranye, Smlee yaririmbye iyi ndirimbo agira abasore bose inama kuko ngo yari yabonye uwo byabayeho. Yagize ati “Iyi ndirimbo nayanditse ngira inama abasore baba bifuza urukundo rw’abakobwa bakunda. Ni byiza ko mbere yo gushaka urukundo umusore abanza akamenya amateka y’uwo yakunze kuko akenshi hari ubwo hari ababa barakubanjirije bakamubabaza ugasanga yarahuzwe gukunda. Ugomba kubanza ukabimenya rero ndetse ukanamwizeza ko wowe utandukanye n’aba mbere.

Samlee yahamije ko ibi yabirirmbye agendeye kubyo yabonye kandi agahamya ko ari inama yafasha benshi mu rukundo

Samlee yahamije ko ibi yabirirmbye agendeye kubyo yabonye kandi agahamya ko ari inama yafasha benshi mu rukundo

Yakomeje agira ati “Iyi ndirimbo nayikoze mbibonye ku musore dusanzwe tuziranye wakunze umukobwa wanzwe n’undi musore mugenzi we, byabanje kumugora kuko yasanze umukobwa yarakomerekejwe cyane na wa musore wa mbere gusa we kuko yari azi neza uko byamugendekeye byamufashije kumwereka aho azaba atandukaniye na wa musore wamwanze.”

N'ubwo agifite inzira ndende muri muzika, Samlee ahamya ko azakora cyane kandi agatanga ubutumwa bwubaka abantu

N'ubwo agifite inzira ndende muri muzika, Samlee ahamya ko azakora cyane kandi agatanga ubutumwa bwubaka abantu

Samlee yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2013 kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo 3 gusa akaba anateganya gukora album ye muri uyu mwaka.

Reba hano amashushoy'indirimbo "Give me a chance" ya Samlee

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND