RFL
Kigali

Marina yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Tubisubiremo’–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2018 13:21
1


Marina umwe mu bahanzikazi batamaze igihe kinini mu muziki ariko nanone bagaragaza ko bahagaze neza mu muziki, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise 'Tubisubiremo', akaba ari mu rwego rwo gukomeza no gushimangira ingufu ari gushyira mu muziki.



Iyi ndirimbo nshya ya Marina 'Tubisubiremo' igiye hanze mu gihe ari mu myiteguro ikomeye y’ibitaramo cyo kumurika inzu imufasha mu bya muzika ya The Mane akaba ari inzu uyu muhanzikazi ahuriyemo na Safi Madiba. Ibi bitaramo bizaba tariki 23 -24 Werurwe 2018 mu mujyi wa Musanze ndetse na Kigali aho bazifatanya n'abandi bahanzi ba hano mu Rwanda kimwe na Harmonize umusore wo muri Wasafi Record ya Diamond icyamamare mu muziki wa Tanzania.

marinaMarina umuhanzikazi uhagaze neza muri iyi minsi muri muzika y'u Rwanda

Iyi ndirimbo nshya ya Marina ‘Tubisubiremo’ igiye hanze ikurikira iyo yise 'Decision' yakoranye na Papito umwe mu baraperi bafite amateka muri Tanzania. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Marina yabwiye umunyamakuru ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo igikurikiyeho ari amashusho yayo agomba kujya hanze mu minsi ya vuba bidatinze. iyi ndirimbo 'Tubisubiremo' ya Marina mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Pastor P.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA MARINA ‘TUBISUBIREMO’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzaguha6 years ago
    Nzaguha nzaguha nzaguha...hahahahah





Inyarwanda BACKGROUND