RFL
Kigali

Nyina wa Hamisa Mobetto yashenguwe no kumva Diamond yita umukobwa we inshoreke akanicuza ku mwana babyaranye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/08/2018 14:56
3


Umuhanzi Diamond Platnums yumvikanye agereranya Hamisa Mobetto n’inshoreke ndetse umuhungu babyaranye nawe akamugererany n’umwana w’umuhahano. Ibi byaturutse mu mashusho yasakaye mu mpera z’icyumweru tuvuyemo.



Mu mashusho bivugwa ko ari ay’ikiganiro Diamond yagiriye muri Nigeria yumvikana yigaya cyane anavuga ko umwaka w’2017 wamubereye mubi cyane. Asobanura ko muri uyu mwaka ari bwo yakoze amakosa akomeye yo guca inyuma umukunzi we Zari Hassan akajya kwa Hamissa Mobetto.

Mu gusoza kw’ayo mashusho, Diamond agira inama abagabo bose ko badakwiye gusiga abagore babo ngo bage ku nshoreke ndetse akanabasaba ko niba byanze bakagenda bakwiye kujya bamenya ubwenge bakirinda, bagakoresha agakingirizo kugira ngo birinda gutera inda izo nshoreke nk’uko yabikoze bikaba byabaviramo kubara abana b’abahahano ku nshoreke zabo.

Ntibyarangiriye aho rero, wa mubyeyi udahwema kurwanira ishyaka umukobwa we, Shufaa Lutiginga, Maman wa Hamisa Mobetto akimara kumva ibi yashenguwe nabyo cyane arakazwa no kumva Diamond yise umwana we inshoreke ndetse umuhungu babyaranye akamugereranya n’ikinyendaro cyane ko anabyicuza cyane kuba yarabikoze.

Abantu benshi bagaye Diamond banamubaza impamvu abikoze


Ubwo yavuganaga n’urubuga rwa Global Publisher, Shufaa yavuze ko amagambo ya Diamond yamukomerekeje cyane atanifuza kubigarukaho agira ati “Ibi bintu birarengeje, byambabaje cyane biranankomeretsa ku buryo ntashaka no kubivugaho na gato. Ni gute yifata akita umukobwa wanjye inshoreke n’umwana wabo akaba umuhahano koko? Nimundeke nduhuke rwose simbivugeho!”

Umwana wa Hamisa na Diamond

Ni amagambo uyu mubyeyi yavuganye agahinda kenshi. Ibi bije nyuma y’inkuru zavuzwe Hamisa ahamya ko Diamond agize amarangamutima agaragaza yakihutira kumwakire nk’umugabo bakora ubukwe bakarushinga nyuma y’uko Diamond yavuze ko umwana wa Hamisa Mobetto wundi yabyaye mbere y’uo babyarana yamurera nk’uwe nta kibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nadia5 years ago
    Ntakinyabupfura ugira nagito ugewibukako nyagasani azatubaza byinshi,erega bucyanayandi!!!!!na jakson erega yaragiye kandi natwe tuzagenda.wikwihenura abagiye bakurushaga byinshi.
  • Chouchou5 years ago
    Njye ndumva yavuze ukuri ahubwo nyina wa mobeto abanze amenye inshoreke icyo bisobanura.niba diamond yarakundanaga na mobeto afite zari nkumugore babana ubwo mobeto se nawe yamwita umugore? Abantu ntibakunda kumva ukuri ariko yari inshoreke ntiyarumugore we.
  • munezero5 years ago
    ukuntu ufite umuhungu mwiza gusa ntiwarukwiye kuvuga ibyo





Inyarwanda BACKGROUND