RFL
Kigali

Liza Kamikazi yavuze ku ndirimbo y’amashimwe yitegura gushyira hanze yise ‘Indirimbo Nshya”

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2018 16:28
1


Umuhanzikazi Umuhire Solange wamenyekanye mu ruhando rw’abanyamuziki ku izina rya Liza Kamikazi ageze kure umushinga w’indirimbo nshya yakoreye amashimwe yise “Indirimbo Nshya” yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.



Liza Kamikazi si izina rito mu muziki Nyarwanda, yibukwa na benshi mu ndirimbo z’urukundo n’izakomoje ku buzima busanzwe nka “Nkiri muto”, “Rahira” yakoranye n’umunyamuziki The Ben, “Kirenga”, “Iyizire” yakoranye na Mike Karangwa n’izindi nyinshi.

Ku wa 03 Kanama 2016 ni bwo Liza Kamikazi yabatijwe mu mazi menshi ahitamo gukurikira Yesu mu rugendo rw’agakiza. Ni umuhango wabereye mu itorero New Life Bible church rifite icyicaro ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, abatizwa na Rev Dr Mugisha Charles. Liza yahise afata inzira yo gukora indirimbo ziha ikuzo Imana, ashyira hanze indirimbo yise “Ndaje Data”, yasohotse muri 2016.

Liza yarushinganye na David muri 2012.

Liza yabwiye INYARWANDA ko mu minsi iri imbere ashyira hanze indirimbo nshya yise “Indirimbo Nshya” yakubiye kuri alubumu yatangije urugendo rwo kuyitunganya. Yagize ati “Iriya ndirimbo nshya, ni indirimbo yo guhimbaza Imana. Buriya ku bantu bakunda gusoma Bibiliya hari ahantu henshi bakunda kuvuga ngo turirimbire Uwiteka indirimbo nshya. Yaba muri Zaburi, yaba muri Yesaya hari iryo jambo rikunda kugaruka.”

Arongera ati “Numvise rero nanjye mfite ishimwe ryo gutanga ryo kuririmbira Imana numva nayita ‘Indirimbo Nshya’ kuko ari indirimbo ije muri njyewe.”

Kamikazi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayibukiyemo ubutumwa bw’ ‘amashimwe yo gushima no guhimbaza Imana mu bintu byinshi idukorera. Tukavana amaso kubitagenda neza cyangwa se kubitugoye tugashyira amaso ku byiza n’ineza y’Imana, ku rukundo n’ineza y’Imana,”

Yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yise “Indirimbo Nshya” yakorewe kwa Aroni Niyitunga, ikaba igomba gusohoka mu minsi iri imbere. Liza avuga ko amaze iminsi akora kuri alubumu nshya ariko koko ataramenya neza igihe cyo kuba yasohokera, yavuze ko kugeza ubu amaze gukora indirimbo zigera kuri enye zikubiyeho.  

Ku bijyanye n’amashusho y’iyi ndirimbo, yavuze ko atangira kuyafata mu cyumweru kiri imbere. Muri 2014 Liza Kamikazi yanditse amateka ku isi, yegukana igihembo mpuzamahanga cyatanzwe na UN Women Africa kubera indirimbo ye yise ‘Isange’ yakoze mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu nzira zitandukanye.

liza

Liza Kamikazi agiye gushyira hanze indirimbo yise "Indirimbo Nshya".

UMVA HANO INDIRIMBO "NDAJE DATA' YA LIZA KAMIKAZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwimpuhe Grace5 years ago
    KBC kamaliza nakomereze a ho abijyemo abijyiyemo atazasubira inyuma.





Inyarwanda BACKGROUND