RFL
Kigali

Miss Rwanda: Iradukunda Elsa ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 -AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/02/2017 19:16
23


Iradukunda Elsa niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, akaba yinjiye mu mateka nka nyampinga wa 6 ubayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashyikirijwe ikamba na Miss Mutesi Jolly wari urisanganywe kuva umwaka ushize wa 2016.



Ni mu birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village mu ihema ry’Akagera ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2017 ariko nyampinga akaba yamenyekanye ku munsi ukurikiyeho ahagana ku isaha ya saa sita n’iminota 35(00h35) zo mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017.

Miss Rwanda 2017

Nyampinga mushya Iradukunda Elsa ahabwa ikamba na Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Iradukunda Elsa Nyampinga w'u Rwanda 2017

Nyampinga yagaragiwe n’ibisonga bine, aho igisonga cya mbere yabaye Shimwa Guelda, igisonga cya kabiri aba Umutoniwase Linda, igisonga cya gatatu yabaye Kalimpinya Queen, naho igisonga cya kane aba Umuhoza Simbi Fanique.

Miss Rwanda 2017Nyampinga n'ibisonga bye

Miss Rwanda 2017Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda ubwo yaganaga ku mudoka ye yatsindiye nk'igihembo nyamukuru

Uretse Nyampinga n’ibisonga bye hanatanzwe andi makamba harimo nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic) wabaye Nadia Umutesi, nyampinga w’umurage n’umuco(miss heritage) yabaye Shimwa Guelda, nyampinga wabanye na bagenzi be neza(miss congeniality) yabaye Iradukunda Elsa na nyampinga wakunzwe cyane(miss popularity)Uwase Hirwa Honorine.

IBIHE BY'INGENZI....

-Ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba(18h), ab'inkwakuzi bari batangiye kwinjira aho iki gikorwa cyabereye ari nako bafana abakobwa bashyigikiye, gusa abaje bitwaje vuvuzela bazisize ku muryango kuko bitari byemewe kuzinjirana.


Miss Rwanda 2017Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa  kugeza saa moya bari bagitegereje

-Kugeza saa moya(19h) igikorwa nyirizina ntabwo kiratangira, uyobora ibirori ntabwo araha ikaze abantu, gusa umuziki wo urahari ku buryo abizihirwa bo barimo kuwucinya mu gihe abandi bagitegereje ko igikorwa nyirizina gitangira, bakabona abakobwa beza kandi bafite ubwenge imbere yabo bigaragaza.

Imifanire mu mafoto...

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Bari babukereye baje gushyigikira aba bana babakobwa

Miss Rwanda 2017Uyu arimo kwifata ka 'selfie', ifoto izahora imwibutsa ko yitabiriye uyu muhango ugamije guhesha agaciro umwana w'umukobwa

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Ababyeyi baba baje gushyigikira abana babo 

-Ku isaha ya saa mbili n'igice(20h30) ni bwo Andrew Kareba wayoboye ibi birori nka MC yageze imbere, atangira yisegura ku bantu kuko igikorwa cyatinze gutangira. Uyu mugabo kandi yahise aboneraho guha ikaze abagize akanama nkemurampaka bagira uruhare runini mu gutora nyampinga.

Miss Rwanda 2017Andrew Kareba niwe wayoboye ibi birori byatambutse live kuri televiziyo y'igihugu hamwe no ku rubuga Inyarwanda.com

Miss Rwanda 2017Abagize akanama nkemurampaka:Rwabigwi Gilbert, Nsanzabaganwa Straton, Uwamaliya Angelique, Mike Karangwa na Rusaro Carine

-Ahagana ku isaha ya saa mbili na 40 ni bwo aba bakobwa bageze imbere ku rubyiniro, aho baje bambaye imyenda badodewe n'umunyarwandakazi Sonia Mugabo, maze bahita batangira kwigaragaza mu ngendo imenyerewe muri aya marushanwa, aho batatu batatu bigiraga imbere mu njyana y'umuziki wa Yvan Buravan 'Just Dance' maze bakanyuzamo bakanabyina.

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Aha hari ku nshuro ya mbere, aba bakobwa biyerekana

Miss Rwanda 2017Depite Bamporiki Edouard n'umufasha we bitabiriye iki gikorwa

-Nyuma y'akanya gato, aba bakobwa bahise bagaruka, aho noneho baje baherekejwe n'itorero maze bafatanya gususurutsa abantu mu mbyino nyarwanda bitoje mu gihe bamaze muri bootcamp.

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Bashayaye bishyira cyera, benshi bararyoherwa, aba bakobwa bagaragaje ko muri bootcamp bahigiye byinshi

-Ahagana ku isaha ya saa tatu na 25(21h25) ni bwo akanama nkemurampaka katangiye kumva uko buri mukobwa asubiza yisobanura imbere y'abantu mu kibazo yabazwaga mu kinyarwanda, ndetse ikibazo cya kabiri babajijwe kikaba cyari rusange kuko babasabaga gusobanura umushinga wa bo bateganya gushyira mu bikorwa mu gihe baba nyampinga, iki kibazo bakaba bagisubiza mu rurimi rw'amahanga aho bose bakoresheje icyongereza.

Miss Rwanda 2017

Uwase Hirwa Honorine(wamamaye nka nyampinga w'igisabo), aha yasubizaga ikibazo yabajijwe, anasobanura umushinga we

Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa imbere y'abagize akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017Umutoni Uwase Belinda asubiza

Miss Rwanda 2017Uwase Nadia

Miss Rwanda 2017

Umutoniwase Linda asobanura umushinga yifuza gushyira mu bikorwa

Miss Rwanda 2017Umutoni Pamela imbere y'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017

Mukabagabo Carine ufite numero 1, niwe baheraho iteka kuri buri gikorwa

Aba bakobwa babajijwe ibibazo byagarukaga ahanini mu gusobanura zimwe mu ndangagaciro z'abanyarwanda harimo Ubupfura, Ubumuntu, Gukunda igihugu, Urukundo, kwihangana n'izindi, hamwe n'andi magambo y'ikinyarwanda n'imigani nk'uwo babajije gusobanura 'ukuri guca mu ziko ntigushye' n'andi atandukanye.

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, n'ibisonga bye bitabiriye uyu muhango aho baje gushyikiriza amakamba abagiye kubasimbura

-Ku isaha ya saa yine na 45(22h45), abakobwa bose bari bamaze kubazwa. Akanama nkemurampaka nako kahawe umwanya kabara amanota y'icyiciro cya mbere aba bakobwa bakoreye.

-Ahagana ku isaha ya saa yine na 55(22h55), abakobwa bagarutse bongera kwiyerekana mu mwambaro wo gusohokana mu birori by'umugoroba(everning dresses)bambitswe n'iduka rya Ian Boutique. Aba bakobwa bahise batangira kugaragaza impano zabo harimo kuririmba, kubyina, imivugo bajyanisha nkuko babyitoje muri bootcamp.

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Abakobwa banagaragaje impano

-Ahagana ku isaha ya saa tanu n'iminota 20 (23h20) ni bwo akanama nkemurampaka kagaragaje abakobwa bane ba mbere aribo: Kalimpinya Queen, Shimwa Guelda, Simbi Fanique na Iradukunda Elsa baje biyongera kuri Umutoniwase Linda watowe nk'uwagize amanota menshi kuri sms nkuko byagaragajwe na Net Solutions. 

Batanu ba mbere mu mafoto ubwo batambukaga bigira imbere...

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa

Miss Rwanda 2017

Umuhoza Simbi Fanique

Miss Rwanda 2017

Shimwa Guelda

Miss Rwanda 2017

Kalimpinya Queen

Miss Rwanda 2017Umutoniwase Linda

Miss Rwanda 2017Aha basuhuzanyaga na bagenzi babo bari basigaye

Miss Rwanda 2017

Bahanze amaso abakobwa batanu bari buvemo nyampinga

-Nyuma yo kugaragaza aba bakobwa batanu ba mbere, bahise bongera babazwa ku mishinga yabo maze akanama nkemurampaka kongera gahabwa umwanya wo kubara amanota ngo bamenye nyampinga n'ibisonga bye. Itorero Inganzo ngali naryo ryahise rihabwa umwanya ritaramira abantu.

Miss Rwanda 2017Aha bari basigaye ari babiri bategereje ugiye guhamagarwa nka nyampinga

Miss Rwanda 2017Iradukunda Elsa watowe nka nyampinga w'u Rwanda 2017, yari yanatowe na bagenzi be nk'uwababaniye neza kurusha abandi bamugira Miss Congeniality

Aba bakobwa bose hamwe 15 bari bageze ku munsi wa nyuma banyuze mu rugendo rurerure, dore ko habanje kuba ijonjora ry'ibanze(auditions) ryanyuze mu Ntara zose n'umujyi wa Kigali, maze haboneka abakobwa 26, aba akaba ari bo baje kongera guhura mu ijonjora ryabaye ku wa 04 Gashyantare 2017 maze 11 barasezerwa hasigara aba 15 bageze kuri final, ubu bakaba bari bamaze ibyumweru hafi bibiri mu mwiherero(bootcamp) wabereye i Nyamata muri Golden Trip hotel, mu minsi micye ishize bakaba baranahize ibyo bazakora muri uyu mwaka wabo.

AMAFOTO: NIYONZIMA Moses &Jean Luc

REBA HANO UMUHANGO WO GUTORA MISS RWANDA 2017







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Coucou7 years ago
    Dutuye Gisabo
  • Negative7 years ago
    Nibe ni Ngagi zinjiza amadevize nkibi bimariye iki u Rwanda koko ?ntago aya mafaranga bayafashisha abakene byibura
  • 7 years ago
    Barahaze
  • Wapi7 years ago
    du n'importe quoi! uyu nawo nta mushinga urimo! ikindi muri criteres hakagombye kwamaganwa bleaching! urabona ukuntu jolly asa nk'agasimba! Turi muri afrique!
  • DeDieukagege7 years ago
    Queen yariyabikoze kbx
  • Mazine7 years ago
    @Negative Ntabwo ari umuntu ubonetse wese ushobora kumva icyo bimaze gutora nyampinga w igihugu . gusa birashimishije ko bose Mahatma Ghandi yabahaye bourse yo kwiga bose.. ibihembo birakomeza kuza bishimishije
  • Trojan horse7 years ago
    Ntabwo, u Rwanda nkigihugu kiri munzira y amajyambere dukeneye this kind of expenses, ibi nuguhaga kandi ntaho turageraa, nonese nigute umuntu ashora gutambuka ndetse nubwenge bugerwa kumashyii ubundi ugatana a car ya zero kilometre na salary nkiyumuntu ufite Phd.
  • Jeanne7 years ago
    Waouh twishimiye Miss Elsa ariko nawe ntazicare ngo yiturize azakore nka Miss Joly kuko yabahaye urugero rwiza,Miss Joly mu ba miss bose b'u Rwanda niwe wakoze kdi cyane.Imana izafashe Miss Elsa atere ikirenge mucya Miss Joly yubahiriza indangagaciro z'ubunyarwanda.murakoze
  • Scripted7 years ago
    @Negative Iyi ni private business, ntago ari ibya Leta. Gufasha abakene ntago bibareba, babanza gukora inyungu ibyo bizaza nyuma. Ahubwo irushanwa abari buritsindire baba babizi you can tell.
  • mukamurenzi Immaculee7 years ago
    Iradukunda Elsa mwifuruje kuzasoza neza urugendo rukomeye atangiye imana izamunjyende imbere muri burikimwe anarushaho gusohoza inshingano yagaragaje murakoze
  • kikk7 years ago
    iyaba basi abanyarwanda bapfushaga ubusa amafaranga kumuntu muzima ubuse koko nkuyu ngo ni elsa ubu asa ate koko? ntaho ataniye nuriya uvuyeho ubu rero araje yikubiteho mukorogo nawee hahaha yeweee abayobozi bige kurikikibazo pe aya mafaranga ajye ashak ikindi yakora niba bafashoboye gutora bakobwa beza
  • t7 years ago
    Birabishye rwose! Nayobewe icyo mu rda kitarimo kata! Fanique baramwibye bigaragara. Ntanuwamugwaga mu ntege! Puuu ndabigaye mba ndoga rwesimitana!
  • bibiyo7 years ago
    Uyu numurengwe. Kandi burya ngo uryana nk'inzara.
  • nzayikorera jmv7 years ago
    Mwiriwe neza umve so ukwirata cyane ubu ndaye nabi kbsa igisabo cyacu Kivuyemo. Ariko pole Uwase Hirwa honorine.
  • liam7 years ago
    umutoniwase linda
  • 7 years ago
    barasetsa!!nkubu aho bahereye niki gifatika bakoze,nibatwiyerekere ibibero byiza,nako nibagabanye ayo mafaranga yabaye menshi
  • debande7 years ago
    nimwiza kbx
  • debande7 years ago
    nimwiza kbx
  • Nana Jeanine7 years ago
    Nifuzaga gusubiza Trojan. Ngaruke kubyo wavuze ko Miss bamuhemba nkuwize Phd. Urugero iyo abakinyi b umupira bakina wambwira bangahe bafite Phd? Ariko n umukino abawukina bahembwa menshi cyane. Bivuze rero ko na Miss n igikorwa cyiza cyane gituma abakobwa bacu bahamenyera byinshi cyane. Ikindi ndakwibutsa ko nta mafranga ya leta bashoramo. Umuterankunga igihe cyose yatera inkunga bigatuma amenyekana ntacyo bitwaye. Utakoze
  • louise gonzague7 years ago
    qween kuki atabaye wowe koko nukuntu wari wabikoze gusa amahirwe ntasekera Bose uzasubiremo next time azaba wowe gusa mwebwe muvuga ko iki gijotwa ntacyo kivuze murambabaje mind our business and close our mouth 2





Inyarwanda BACKGROUND