Iradukunda Elsa niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, akaba yinjiye mu mateka nka nyampinga wa 6 ubayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashyikirijwe ikamba na Miss Mutesi Jolly wari urisanganywe kuva umwaka ushize wa 2016.
Ni mu birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village mu ihema ry’Akagera ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2017 ariko nyampinga akaba yamenyekanye ku munsi ukurikiyeho ahagana ku isaha ya saa sita n’iminota 35(00h35) zo mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017.
Nyampinga mushya Iradukunda Elsa ahabwa ikamba na Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016
Iradukunda Elsa Nyampinga w'u Rwanda 2017
Nyampinga yagaragiwe n’ibisonga bine, aho igisonga cya mbere yabaye Shimwa Guelda, igisonga cya kabiri aba Umutoniwase Linda, igisonga cya gatatu yabaye Kalimpinya Queen, naho igisonga cya kane aba Umuhoza Simbi Fanique.
Nyampinga n'ibisonga bye
Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda ubwo yaganaga ku mudoka ye yatsindiye nk'igihembo nyamukuru
Uretse Nyampinga n’ibisonga bye hanatanzwe andi makamba harimo nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic) wabaye Nadia Umutesi, nyampinga w’umurage n’umuco(miss heritage) yabaye Shimwa Guelda, nyampinga wabanye na bagenzi be neza(miss congeniality) yabaye Iradukunda Elsa na nyampinga wakunzwe cyane(miss popularity)Uwase Hirwa Honorine.
IBIHE BY'INGENZI....
-Ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba(18h), ab'inkwakuzi bari batangiye kwinjira aho iki gikorwa cyabereye ari nako bafana abakobwa bashyigikiye, gusa abaje bitwaje vuvuzela bazisize ku muryango kuko bitari byemewe kuzinjirana.
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa kugeza saa moya bari bagitegereje
-Kugeza saa moya(19h) igikorwa nyirizina ntabwo kiratangira, uyobora ibirori ntabwo araha ikaze abantu, gusa umuziki wo urahari ku buryo abizihirwa bo barimo kuwucinya mu gihe abandi bagitegereje ko igikorwa nyirizina gitangira, bakabona abakobwa beza kandi bafite ubwenge imbere yabo bigaragaza.
Imifanire mu mafoto...
Bari babukereye baje gushyigikira aba bana babakobwa
Uyu arimo kwifata ka 'selfie', ifoto izahora imwibutsa ko yitabiriye uyu muhango ugamije guhesha agaciro umwana w'umukobwa
Ababyeyi baba baje gushyigikira abana babo
-Ku isaha ya saa mbili n'igice(20h30) ni bwo Andrew Kareba wayoboye ibi birori nka MC yageze imbere, atangira yisegura ku bantu kuko igikorwa cyatinze gutangira. Uyu mugabo kandi yahise aboneraho guha ikaze abagize akanama nkemurampaka bagira uruhare runini mu gutora nyampinga.
Andrew Kareba niwe wayoboye ibi birori byatambutse live kuri televiziyo y'igihugu hamwe no ku rubuga Inyarwanda.com
Abagize akanama nkemurampaka:Rwabigwi Gilbert, Nsanzabaganwa Straton, Uwamaliya Angelique, Mike Karangwa na Rusaro Carine
-Ahagana ku isaha ya saa mbili na 40 ni bwo aba bakobwa bageze imbere ku rubyiniro, aho baje bambaye imyenda badodewe n'umunyarwandakazi Sonia Mugabo, maze bahita batangira kwigaragaza mu ngendo imenyerewe muri aya marushanwa, aho batatu batatu bigiraga imbere mu njyana y'umuziki wa Yvan Buravan 'Just Dance' maze bakanyuzamo bakanabyina.
Aha hari ku nshuro ya mbere, aba bakobwa biyerekana
Depite Bamporiki Edouard n'umufasha we bitabiriye iki gikorwa
-Nyuma y'akanya gato, aba bakobwa bahise bagaruka, aho noneho baje baherekejwe n'itorero maze bafatanya gususurutsa abantu mu mbyino nyarwanda bitoje mu gihe bamaze muri bootcamp.
Bashayaye bishyira cyera, benshi bararyoherwa, aba bakobwa bagaragaje ko muri bootcamp bahigiye byinshi
-Ahagana ku isaha ya saa tatu na 25(21h25) ni bwo akanama nkemurampaka katangiye kumva uko buri mukobwa asubiza yisobanura imbere y'abantu mu kibazo yabazwaga mu kinyarwanda, ndetse ikibazo cya kabiri babajijwe kikaba cyari rusange kuko babasabaga gusobanura umushinga wa bo bateganya gushyira mu bikorwa mu gihe baba nyampinga, iki kibazo bakaba bagisubiza mu rurimi rw'amahanga aho bose bakoresheje icyongereza.
Uwase Hirwa Honorine(wamamaye nka nyampinga w'igisabo), aha yasubizaga ikibazo yabajijwe, anasobanura umushinga we
Iradukunda Elsa imbere y'abagize akanama nkemurampaka
Umutoni Uwase Belinda asubiza
Uwase Nadia
Umutoniwase Linda asobanura umushinga yifuza gushyira mu bikorwa
Umutoni Pamela imbere y'akanama nkemurampaka
Mukabagabo Carine ufite numero 1, niwe baheraho iteka kuri buri gikorwa
Aba bakobwa babajijwe ibibazo byagarukaga ahanini mu gusobanura zimwe mu ndangagaciro z'abanyarwanda harimo Ubupfura, Ubumuntu, Gukunda igihugu, Urukundo, kwihangana n'izindi, hamwe n'andi magambo y'ikinyarwanda n'imigani nk'uwo babajije gusobanura 'ukuri guca mu ziko ntigushye' n'andi atandukanye.
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, n'ibisonga bye bitabiriye uyu muhango aho baje gushyikiriza amakamba abagiye kubasimbura
-Ku isaha ya saa yine na 45(22h45), abakobwa bose bari bamaze kubazwa. Akanama nkemurampaka nako kahawe umwanya kabara amanota y'icyiciro cya mbere aba bakobwa bakoreye.
-Ahagana ku isaha ya saa yine na 55(22h55), abakobwa bagarutse bongera kwiyerekana mu mwambaro wo gusohokana mu birori by'umugoroba(everning dresses)bambitswe n'iduka rya Ian Boutique. Aba bakobwa bahise batangira kugaragaza impano zabo harimo kuririmba, kubyina, imivugo bajyanisha nkuko babyitoje muri bootcamp.
Abakobwa banagaragaje impano
-Ahagana ku isaha ya saa tanu n'iminota 20 (23h20) ni bwo akanama nkemurampaka kagaragaje abakobwa bane ba mbere aribo: Kalimpinya Queen, Shimwa Guelda, Simbi Fanique na Iradukunda Elsa baje biyongera kuri Umutoniwase Linda watowe nk'uwagize amanota menshi kuri sms nkuko byagaragajwe na Net Solutions.
Batanu ba mbere mu mafoto ubwo batambukaga bigira imbere...
Iradukunda Elsa
Umuhoza Simbi Fanique
Shimwa Guelda
Kalimpinya Queen
Umutoniwase Linda
Aha basuhuzanyaga na bagenzi babo bari basigaye
Bahanze amaso abakobwa batanu bari buvemo nyampinga
-Nyuma yo kugaragaza aba bakobwa batanu ba mbere, bahise bongera babazwa ku mishinga yabo maze akanama nkemurampaka kongera gahabwa umwanya wo kubara amanota ngo bamenye nyampinga n'ibisonga bye. Itorero Inganzo ngali naryo ryahise rihabwa umwanya ritaramira abantu.
Aha bari basigaye ari babiri bategereje ugiye guhamagarwa nka nyampinga
Iradukunda Elsa watowe nka nyampinga w'u Rwanda 2017, yari yanatowe na bagenzi be nk'uwababaniye neza kurusha abandi bamugira Miss Congeniality
Aba bakobwa bose hamwe 15 bari bageze ku munsi wa nyuma banyuze mu rugendo rurerure, dore ko habanje kuba ijonjora ry'ibanze(auditions) ryanyuze mu Ntara zose n'umujyi wa Kigali, maze haboneka abakobwa 26, aba akaba ari bo baje kongera guhura mu ijonjora ryabaye ku wa 04 Gashyantare 2017 maze 11 barasezerwa hasigara aba 15 bageze kuri final, ubu bakaba bari bamaze ibyumweru hafi bibiri mu mwiherero(bootcamp) wabereye i Nyamata muri Golden Trip hotel, mu minsi micye ishize bakaba baranahize ibyo bazakora muri uyu mwaka wabo.
AMAFOTO: NIYONZIMA Moses &Jean Luc
REBA HANO UMUHANGO WO GUTORA MISS RWANDA 2017
TANGA IGITECYEREZO