RFL
Kigali

PGGSS7: Bimwe mu by'ingenzi byaranze igitaramo cya 2 cyabereye i Gicumbi –AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/05/2017 14:11
3


Nyuma y’igitaramo cya mbere cyabereye i Huye mu mpera z’icyumweru gishize, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017 igitaramo cya kabiri gihuje abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 7 cyakomereje mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi.



Ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice nyuma y’umuganda rusange wabereye mu gihugu hose, ni bwo amwe mu matsinda y’abafana yatangiye kugaragara azenguruka mu mujyi n’ibyapa baririmba amazina y’abahanzi bashyigikiye.

pggss7Abafana bahageze hakiri kare cyane, aha bari bategerezanyije amatsiko abahanzi

-Ku isaha ya saa saba zuzuye, abashyushyarugamba Mc Kate Gustave na Mc Buryohe batangiye gushyushya no gususurutsa abafana bari batangiye kugera kuri stade ya Gicumbi aho iki gitaramo cyabereye.

pggss7

mc kateMc Kate Gustave ku rubyiniro

Mc bURYOHEMc Buryohe

Dj IraDj Ira ku muziki usobanutse na we ni umwe mu bafasha abafana kuryoherwa n'ikirori

pggss7Nk'ibisanzwe mbere y'uko abahanzi bataramira hano, abafana bahawe umwanya nabo bagaragaza impano zabo zinyuranye

pggss7

Ibintu biba ari uburyohe n'umunezero iyo umuziki uhuye na Primus

pggss7Itsinda ry'abafana bazinduwe no gushyigikira Dream Boys

-Ku isaha ya saa munani zuzuye ni bwo abashyushyarugamba bahamagaye umuhanzi wa mbere ku rubyiniro, uyu akaba yari umuhanzi mu njyana nyafurika Mico The Best.

Mico

Mico The Best ni we wabanjirije bagenzi be muri iki gitaramo cy'i Gicumbi

pggss7Abafana ba Mico babyinana indirimbo ye Kule

Mico

Uyu muhanzi yasusurukije abafana be mu ndirimbo 'Kule' hamwe na 'Akabizu'

-Nyuma ya Mico, umuhanzi Christopher ni we wahise akurikiraho. Uyu musore bigaragara ko yifitiye icyizere yataramiye abafana be mu ndirimbo Abasitari hamwe na Birahagije zombi yakoze mu gihe yari akibarizwa muri Kina Music.

Social

Christopher yaserutse i Gicumbi aririmba nkuko asanzwe abizwiho

pggss7

Christopher nawe yakiriwe neza

pggss7Christopher yabwiye abafana be ko bagomba kumushyigikira mu rugendo rugana ku ntsinzi 

-Bull Dogg ni we wakurikiyeho, aho uyu muraperi yinjiriye ku ndirimbo ye 'Imfubyi', nyuma ahita akomerezaho 'Kaza roho' na 'Nyiri ngoma'.

Bull doggBull Dogg imbere y'abafana be, uyu muraperi yababwiye ko igikombe kigomba gusubira mu 'kavumo'(mu rugo)

Bull doggUyu muraperi yari ashyigikiwe n'imbaga y'abafana be

Bull doggBull Dogg yari yaje yambaye 'kiraperi' hamwe n'umusore umufasha ku rubyiniro

-Nyuma ye hakurikiyeho itsinda rya Dream boys, TMC na Platini mu ngufu nyinshi bakoresheje ku rubyiniro bongeye kugaragaza ko bafite inyota y'iki gikombe, ndetse bakaba bari bafite abana batari bacye bari babashyigikiye. 

dream boys

dream boysDream boys bari bajyanishije mu mideri y'umweru n'umukara

PlatiniPlatini mu kazi, arashaka Guma Guma byanze bikunze!

dream boys

dream boysAbafana bizihiwe barabyina ivumbi riratumuka

-Social Mula ni we wakurikiyeho. Uyu musore wari utaramiye i Gicumbi ku nshuro ye ya mbere nawe yashimishije abafana mu ndirimbo Rurayunguruye hamwe n'Abanyakigali.

SocialSocial Mula ku rubyiniro

-Active ni bo bahise bakurikiraho. Mu mibyinire bazwiho bakaba bongeye kwemeza abafana b'i Gicumbi.

OlivisOlivis 

tizzoTizzo

dereckDerek

pggss7Rwarutabura mu kiraka cyo gufana Active, ubushize yafanaga Davis !

ACTIVEUrubyiniro rwa Active ni rumwe mu ruba ruhanzwe amaso kandi rushimisha benshi

 -Umuririmbyikazi Queen Cha ni we wahise akurikiraho nyuma Active, uyu mukobwa wari uherekejwe n'ababyinnyi bakaraga umubyimba mu buryo butangaje basusurukije abafana b'i Gicumbi bari bamubonye ku nshuro ya mbee muri Guma Guma.

queen

Queen Cha i Gicumbi

queen

queen

Abafana b'umuziki wa Queen Cha bari basubijwe

-Davis D ni we wakurikiyeho. Uyu musore muto mu bahanzi bari muri iri rushanwa bose yabanje yibutsa abafana ko ari we waririmbye Biryogo yabiciye bigacika, maze afata umwanya arabataramira nawe.

DavisDavis D

Davis

Abafana ba Davis D bari babukereye n'ibyapa byamamaza uyu muhanzi

-Umuraperikazi Oda Paccy ni we wakurikiyeho. Uyu nawe akaba arimo agenda agaragaza ko icyo ashaka ari iki gikombe nta kindi, aho ari umwe mu barimo bagaragaza ingufu.

paccy

paccyOda Paccy n'ababyinnyi be

pggss7

Abafana basigarana amafoto

-Dany Nanone ni we washoje igitaramo cyaberaga hano i Gicumbi. Uyu muraperi ukunze kuvuga ko ari we muraperi rukumbi utumirwa mu bukwe, abanya-Gicumbi bamwakiriye neza.

dANY nANONEDany Nanone ku rubyiniro

dANY nANONEDany Nanone nawe yari ashyigikiwe bikomeye

dANY nANONEUmuraperi Danny Nanone mu ndirimbo ye Ikirori

pggss7Nk'ibisanzwe iki gitaramo cyasojwe n'indirimbo 'Tujye ibicu' ihuriwemo n'abahanzi bose bari muri iri rushanwa

Tubibutse ko Primus Guma Guma Super Star ari irushanwa ritegurwa ku bufatanye bwa EAP na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus.

primusUretse umuziki, icyo kunywa nacyo kiba gihari pe!

AMAFOTO: Abayo Sabin-Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • safi6 years ago
    cyokor ndabemeye pe muba muri apudete pe hh
  • Boy6 years ago
    update guse . umva uriya uba uri inyuma nkibinyamakuru byo mu Rwanda. ubu Buravan ntisohoy indirimbo nziza Ay arihe s
  • Aimee6 years ago
    Kbs queen cha wabikoze tukurinyuma gusa style waduhaye





Inyarwanda BACKGROUND