“Wansabye urukundo ndaruguha. Unsaba umutima nawo ndawuguha.” Ni amagambo yaririmbwe n’umunyamuziki Lady Jaydee wo muri Tanzania mu ndirimbo ‘Mana we’ yakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda Deejay Pius.
Dj Pius ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu mitima y’abakunzi ba muzika hano mu Rwanda. Jay Dee bakoranye indirimbo afite izina rikomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018 ni bwo uyu muhanzikazi w’icyamamare muri Tanzania yagaragaye mu gitaramo Seka Live ari kumwe na Dj Pius. Ni nabwo Dj Pius yahishuriye INYARWANDA ko afitanye umushinga w’indirimbo n’uyu muhanzikazi.
Lady Jaydee yaririmbye ikinyarwanda mu ndirimbo 'Manawe' ya Dj Pius
Rickie Pius Rukabuza, bakunze kwita Deejay Pius si izina rishya mu muziki afite indirimbo nyinshi zakomeje izina rye nka: “Iwacu” yanitiriye alubumu, “Wabulila wa”, “You Got it”, “To Bad” yakoranye na Ray Signature n’izindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO