RFL
Kigali

Kwinjira mu gice cya kabiri cy’irushanwa ‘I Am The Future’ bizaba ari ukwishyura, hazarushanwa babiri babiri (battle)

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/12/2018 21:39
0


Ubwo habaga igice cya mbere cy’irushanwa I Am The Future ryabereye muri Hotel des Milles Collines, abantu bari benshi cyane batanakwirwa aho irushanwa ryabereye ku buryo hari n’abatashye batarebye irushanwa. Kuri iyi nshuro kwinjira mu gitaramo cy’igice cya 2 bizaba ari ukwishyura.



Ubwo twaganiraga na Producer David uri mu bateguye iri rushanwa, yagarutse ku bizaba ari bishya muri iri rushanwa, icy’ingenzi kikaba uburyo abitabiriye irushanwa babashije kugera mu cyiciro cya 2 bazashyirwa mu matsinda ya babiri babiri, hanyuma bakarushanwa ubuhanga (battle).

Twahise twibaza ko iri rushanwa ryaba ryariganye andi marushanwa mpuzamahanga nka The Voice aho abahatana babiri bashobora guhabwa indirimbo imwe hanyuma uwarushije undi kuririmba neza akaba ari we uhabwa amahirwe. Muri ‘I Am The Future’ ho bizaba bitandukanye kuko babiri bahatana batazaririmba indirimbo imwe.

Umwe azajya aririmba undi amuhagaze iruhande, mu ndirimbo ye yihitiyemo, hanyuma na mugenzi we ahite aririmba undi nawe ahagaze aho, abakemurampaka bahitemo umwe muri bo ugomba gukomeza, ni ukuvuga uwagaragaje ubuhanga kurusha undi.

I am the future

Abakemurampaka kuri iyi nshuro bazaba bareba uwarushije undi hagati y'abahatana babiri

Ubwo igice cya mbere cy’irushanwa cyabaga ku wa 6 tariki 08/12/2018 abantu bitabiriye irushanwa bahuye n’ikibazo cyo kudakwirwa ahari hateguwe kubera irushanwa ndetse benshi basezererwa batabashije kureba irushanwa. David avuga ko ibi byabaye nk’ibitunguranye kuko batari biteguye ko abantu benshi gusa ngo byarabashimishije cyane bibereka ko abantu benshi bishimiye iri rushanwa.

Kuri uyu wa 6 ugiye kuza tariki 15/12/2018 hazaba ikindi gice aho kwinjira bizaba ari ukwishyura ibihumbi 5 (5,000) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 10 (10,000 Rwf) mu myanya y’icyubahiro (VIP). Rizongera ribere muri Hotel des Milles Collines aho n’ubundi ryabereye ubushize, gusa ngo biteganyijwe ko final yo izabera muri Camp Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND