RFL
Kigali

KWIGANANA MU BAHANZI: Jay C bivugwa ko yaba yarakopeye Khalfan kwinjira ku rubyiniro we abivugaho iki?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2018 17:50
0


Tariki 1 Mutarama 2018 ni bwo mu marembo ya Stade Amahoro i Remera haberaga igitaramo cya East African Party. Muri iki gitaramo Jay C yinjiye ku rubyiniro asangaho Bruce Melody ngo baririmbane indirimbo bakoranye igakundwa cyane I’m Back. Uburyo uyu musore yazamutse ku rubyiniro bisa neza n'ibyo Khalfan yari amaze iminsi akoze.



Tukimara kubona aya mashusho twifuje kumenya neza impamvu Jay C yinjiye ku rubyiniro kimwe nuko Khalfan yinjiye mu gitaramo cyari cyabanje, aha twegereye Jay C tumubaza uko byagenze ngo yifubike kuriya, nuko nawe ati”Njye rero niko nari nabipanze sinigeze ntekereza ko ikote ndita ngeze hariya ahubwo byarizanye bitewe nuko nasanze abafana bameze.”

Abajijwe niba yaba atazi ko Khalfan nawe ariko yinjiye ku rubyiniro tariki 25 Ukuboza 2017 mu gitaramo cya Riderman Jay C yagize ati”Ni byo se? sha ntabyo narinzi ntanikindi gisobanuro bifite ni ibintu byizanye gutyo rero ntabwo namwiganye.”

REBA HANO UKO BYABAGENEDEKEYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND