RFL
Kigali

Kwibuka24:Abahanzi bari muri PGGSS8, abayobozi ba Bralirwa n'aba EAP basuye Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/04/2018 8:46
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018 ni bwo abahanzi bari muri PGGSS8, abayobozi wa Bralirwa ndetse n'aba EAP basuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside, iherereye mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura. Ni igikorwa cyahuriranye n’isozwa ry’icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Iyi ngoro y’Amateka igaragaramo urugendo rw’ingabo za APR rwaganishije ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyi Ngoro y'Amateka iri mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’Abasenateri ukorera. Aho yubatse hitwaga CND [Conseil National pour le Développement].

Bakigera kuri iyi ngoro Abahanzi bari muri PGGSS8, abayobozi ba Bralirwa ndetse n’abayobozi ba EAP itegura Primus Guma Guma Super Star bakiriwe n’abakozi b’iyi ngoro, babatembereza ibice binyuranye by’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho beretswe urugendo rutoroshye ingabo za RPF zanyuze kugira ngo zibashe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zinabohore igihugu cy’u Rwanda.

Aba bahanzi kimwe nabayobozi bari kumwe wabonaga banyotewe bikomeye no kumva aya mateka bamwe mu baganiriye na Inyarwanda batangaje ko bishimiye kuba babonye aya mateka cyane ko ari bimwe mu bigize ahahise h’igihugu kandi bakunze kuvuga ko utazi iyo ava atamenya n’iyo ajya.

Iyi ngoro y'Amateka igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi harimo icy’imbere cy’ibyumba icyenda bitandukanye ahanini gikubiyemo amakuru y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko amasezerano y’amahoro ya Arusha yagenze, uko indege ya Habyarimana yahanuwe, uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa, uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za APR (Armeé Patriotique Rwandaise) mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi no kurokora abicwaga mu duce dutandukanye n’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiyeho.

Igice cyo hanze cyo kigizwe n’ibishushanyo (Monuments) bitatu bigaragaza ibikorwa byakorwaga n’ingabo za APR mu gihe cy’urugamba. Igishushanyo kiri hejuru y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko ni cy’umusirikare n’uwamufashaga guhangana n’amasasu yaturukaga mu kigo cya gisirikare cyabagamo abarinda Umukuru w’Igihugu kizwi nka Camp GP.

Igishushanyo kindi giherereye ku ruhande rw’inyuma y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko, kiriho ifoto y’umusirikare uhagarariye abandi bose aha icyubahiro n’agaciro abaguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi no kubohora igihugu bose. Ishusho iri imbere y’urwinjiriro rukuru rw’umuryango winjira mu nyubako y’umutwe w’Abadepite igaragaraho abasirikare ba APR (Armeé Patriotique Rwandaise) bari mu mirwano, ari nako batabara abasivile babaga bari kwicwa.

Umwe mu basirikare agaragaraho yunamiye umugore wari umaze kwicwa mu gihe umuyobozi wabo agaragara abari imbere afite ku rutugu umwana muto batabaye, ari na ko afite ‘Jumelle’ imufasha kureba aho umwanzi aherereye mu gihe ku rundi ruhande naho hari undi musirikare ari kurwana anatwaye inkomere. Gusura iyi ngoro bikorwa buri munsi aho abanyeshuri yishyura amafaranga y’u Rwanda 700, abantu bakuru bakishyura 1500Frw naho abanyamahanga bakishyura 6000Frw.

PGGSS8PGGSS8Abahanzi n'abayobozi ubwo binjiraga muri iyi ngoroPGGSS8PGGSS8Byari iby'agaciro kuri bo kugera ahantu nk'aha h'amatekaPGGSS8Babanje gutegereza ho gatoPGGSS8Binjira mu ngoro ngo babashe gusobanurirwa amateka y'IgihuguPGGSS8PGGSS8PGGSS8Babanje gusobanurirwa mu ncamake aho bagiye kunyura hosePGGSS8Abahanzi nabo bari kumwe beretswe ifoto yafotowe aho uwari umugaba mukuru w'ingabo za RPF Gen Major Paul Kagame ari kumwe n'abasirikare be mu mujyi wa Kigali nyuma yo gufata neza umujyiPGGSS8Abahanzi bari muri PGGSS8 bose bari bitabiriye Jay CJay C ati "Nguyu uwakuye u Rwanda mu icuraburindi..."KhalfanKhalfan ati"Amahoro y'Imana kuri izi ngabo z'igihugu zakoze akazi gakomeye"Uncle AustinUncle AustinQueen ChaQueen Chajust familyJust FamilyActiveActiveChristopherChristopherMicoMico The Bestyoung graceYoung GraceBruce MelodyBruce Melody na Queen Cha

AMAFOTO: Nsengiyumva Emmy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND