RFL
Kigali

Kwibuka24: The Ben witegura kuza mu Rwanda mu masaha make yageneye ubutumwa abanyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/04/2018 12:10
5


Muri iyi minsi Abanyarwanda n'isi yose muri rusange bari mu cyumweru cyagenewe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iyi minsi umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda ariko bataba mu gihugu cyane ko yibera muri Amerika,The Ben yamaze kugira ubutumwa agenera abanyarwanda muri ibi bihe.



The Ben ubusanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko wari umaze iminsi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ku mpamvu z’akazi, yamaze gutangariza Inyarwanda.com ko agiye kuza mu Rwanda mbere y'uko icyunamo kirangira mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. The Ben yagize ati:

Urumva naje muri Afurika nje muri gahunda z’akazi, nari maze iminsi muri Uganda kuko nari mpafite akazi kenshi, icyakora nk’umunyarwanda nasanze bidakwiye ko igihugu cyanjye cyamara icyumweru muri ibi bihe bikomeye nyamara ndi mu nkengero zacyo maze ibihe nk’ibi bikarangira ntageze iwacu, iyo niyo mpamvu mu by’ukuri ngiye kuza mu Rwanda kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe n'ubwo ntabashije gutangirana nabo icyunamo ku mpamvu z’akazi ariko ntabwo cyari kurangira ntaje kwifatanya n'abavandimwe kwibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

The Ben yatangaje ko nta gahunda n'imwe yatumiwemo ariko na none ahamya ko gahunda yose azasanga ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, azayitabira cyane ko ari cyo kimuzanye, aha akaba yagize ati:”Sinzi neza niba mu gusoza icyunamo hari gahunda rusange yateguwe ni yo nakabaye nitabira niba ihari ariko ni yo yaba idahari na gahunda zisanzwe zo kwibuka nzasanga zihari nzazitabira rwose kuko ni cyo kinzanye mu Rwanda."

the benThe Ben agiye kuza mu Rwanda

The Ben ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda yatangaje ko kuza mu Rwanda atari uko arangije akazi ahubwo ahisemo kuba agasubitse kugira ngo aze kwifatanya n’abanyarwanda. The Ben yagize ati”Ndahaguruka Uganda kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018 ariko ku wa mbere tariki 16 Mata 2018 ngomba guhita nsubira Uganda muri gahunda z’akazi n'ubundi mvuyeyo zitarangiye.”

Nkuko The Ben yabitangarije Inyarwanda.com, agomba kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2018, aho aba aje kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aha akaba yahise anagenera ubutumwa abanyarwanda bujyanye na gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa The Ben yageneye Abanyarwanda muri ibi bihe yagize ati”Ubutumwa ntanga ni urukundo, urukundo ni ikintu gikomeye ni ijambo ndetse ryagarutsweho cyane mu mategeko icumi y’Imana, ndetse na Data wo mu ijuru arishimangira cyane nk’ijambo rikomeye kurusha ayandi, urukundo nirwiyongera ku bintu byiza by’indashyikirwa igihugu cyacu kivugwaho tuzaba turi ku rundi rwego.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mani6 years ago
    Nizereko atongeye kwitera mukorogo
  • Claire6 years ago
    Karibu The Ben,ngwino wifatanye n'abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye
  • Mahumbezi6 years ago
    Aruko nkawe mani turabazi neza, wiyise utyo ariko urumuhanzi kankubwire iyo turimubihe nkibi ntukage uzana no sense aratanga ubutumwa ugaphobya ibitekerezo bitubaka a banyarwanda kandi msg ye yatambutse hanyuma nawe ukandika amafuti sibyo rwose wenda mbwire nabandi ba nyarwanda nitwe tugomba kubaka igihugu cyacu turangajwe imbere n'Intore yacu umubyeyi wabanyarwanda Nyakubahwa président wacuKAGAME PAUL kubaka igihugu cyacu dushyigikirana kugirango byibuze tube muri 3 ba mbere bayoboye isi kandi turi igihugu gito byose birashoboka kuko dufite umutekano nubuyobozi bwiza nejo hazaza ntacyo utabona gutera imbere umunsi ku munsi mukunde ibyiwacu mufashanye ururimi rwacu rutere imbere mubihangano byacu nahandi hose kw'isi génocide Never Again yakorewe ABATUTSI
  • Neza 6 years ago
    Hahahaha hahahaha theben ndabyibuka ukuntu yaje yariteye mukorogo tukagirango badutuburiye
  • N Felix 6 years ago
    theben ikaze mugihugu cyawe #claire urihe ko w





Inyarwanda BACKGROUND