Bridal Shower, ni umuhango wo kubakira umugeni mu mpano n’impanuro, ukorerwa umwana w’umukobwa witegura kurushinga, urimo inshuti, urungano n’ababyeyi bose b’igitsina gore. Ibi ni nabyo byakorewe umuhanzikazi Butera Knowless witegura kurushinga mu minsi ya vuba na Producer Ishimwe Clement.
Uyu muhango wateguwe kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nyakanga 2016 mu ibanga rikomeye na zimwe mu nshuti za hafi za Butera Knowless zahuriye mu rugo rw’umwe mu nshuti yabo ruherereye mu mujyi wa Kabuga.
Bari bambaye ibyera(amafoto twabashije kubona nayafatishijwe telefone)
Muri uyu muhango hagaragayemo urungano rwe, inshuti bahuriye mu muziki ndetse n’ababyeyi bakuru bo mu muryango we, cyane cyane ababanye na nyina. Tonzi, Aline Gahongayire, Nadia, Tidjala Kabendera, Tricia, Bibio, Evelyne Umurerwa ni bamwe mu bantu bazwi bagaragaye muri uyu muhango.
Knowless yagaragazaga akanyamuneza
Aline Gahongayire na Egidie Bibio
Knowless yahawe impanuro
Umwe mu bari bitabiriye uyu muhango yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko byari ibirori byiza cyane byaranzwe no gusabana bashimira intambwe Butera Knowless ateye, bamugenera impano zitandukanye zigizwe ahanini n’izo mu rugo batanga ku mukobwa ugiye gushyingirwa.
Knowless kandi yahawe impanuro n’ababyeyi, ndetse baranamusengera bamwifuriza kuzagira urugo rwiza. Munara, umubyeyi usanzwe uzwi mu gutanga impanuro kenshi ku bakobwa bagiye gushyingirwa, uyu akaba inzobere yize ubujyanama mu mibanire nawe yari yatumiwe muri uyu muhango mu guha impanuro Butera Knowless, akaba yamuhaye impano y’igitabo yanditse ‘Amahame 10 yo kubaka urugo’.
Ngo uyu muhango wagaragayemo abagera kuri 40 harimo n'ababyeyi bagera kuri batanu
Tricia(umugore wa Tom Close), Tidjala Kabendara na Egidie Bibio
Knowless akomeje imyiteguro mu ibanga rikomeye
Uyu muhango wa Bridal shower wamaze amasaha hafi ane, kuva ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.
Reba hano 'Ko nashize', indirimbo Knowless aheruka gusohora
TANGA IGITECYEREZO