RFL
Kigali

Kitoko yatangaje igihe azasubirira mu Bwongereza anamara amatsiko abibaza niba azagaruka kuba mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2017 14:00
0


Umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeat Kitoko yari amaze iminsi mu Rwanda, aho yatumiwe ngo aze kwamamaza umukandida nawe yari ashyigikiye mu matora ya Perezida wa Repubulika Perezida Paul Kagame. Aganira na Inyarwanda uyu muhanzi yatangaje igihe azasubirira mu Bwongereza.



Mu kiganiro kihariye yahaye Inyarwanda.com Kitoko yabajijwe igihe azasubirira mu Bwongereza aho asanzwe aba ku mpamvu z'amasomo, aha uyu muhanzi yagize ati”Urumva naje kwamamaza Perezida Kagame, twaratsinze ndindiriye ko arahira ubundi ngahita ngenda.Namara kurahira nzahita ngenda sinzatinda mu nzira.”

Uyu muhanzi wirinze gutangaza umunsi azagendera gusa agatangaza ko ari nyuma yo kurahira kwa Perezida Kagame iyo muganiriye utamufata amajwi usanga ashobora kugenda ku wa Mbere tariki 21 Kanama 2017.

kitokoKitoko ubwo yazaga mu Rwanda yakiriwe n'abanyamakuru benshi

Akimara gutangaza igihe azasubirira mu Bwongereza Kitoko yabajijwe ibijyanye n’amasomo ye, abazwa igihe azarangiriza kwiga agira ati” Ubu ndi mu kurangiza amasomo yanjye ndatekereza ko muri Nzeri 2017 nzaba nashoje byose kuko ndi mu mezi ya nyuma y’amasomo yanjye hariya.” Ibi byatumye umunyamakuru amubaza niba nyuma yo kurangiza azaguma i Burayi cyangwa azataha mu Rwanda maze uyu muhanzi atangaza ko ku bwe nta gihindutse yumva yataha akaba ateganya guhita ataha akaza gukorera umuziki mu Rwanda.

kitokoKitoko yaririmbye aho Perezida Kagame yiyamamarizaga

Kitoko yagize ati”Urumva najya ngenda nkagaruka ariko nzahita ntaha. Akazi kanjye ni Micro, ubwo ndangije kwiga ngiye kongera mpe akazi umwanya nzahita ntaha nze nkore umuziki  noneho nararangije no kwiga ndakeka ko bizanyorohera.” 

KANDA HANO UREBE 'THANK YOU KAGAME' INDIRIMBO NSHYA YA KITOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND