RFL
Kigali

Kitoko Bibarwa yaje mu Rwanda bucece aho agomba kumara hafi ukwezi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/01/2018 17:11
1


Mu minsi ishize ni bwo byatangiye kuvugwa ko Kitoko Bibarwa yaba ari mu Rwanda icyakora akaba ahari mu buryo bw’ibanga ku buryo bizwi na bake cyane b’inshuti ze za hafi. Umwe mu nshuti ze yabwiye Inyarwanda.com ko uyu muhanzi ari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda mu rugendo yahakoreye bucece yirinda ko abanyamakuru cyangwa n'abakunzi be babimen



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya intego nyamukuru y’uru rugendo rw’uyu muhanzi maze umwe mu nshuti ze waganiriye na Inyarwanda.com adutangariza ko uyu muhanzi yari aje gusangira iminsi mikuru n’umuryango we ari nayo mpamvu akigera i Kigali yahise aruhukira iwabo i Nyanza. Umunyamakuru ntiyanyuzwe ahubwo yabajije Kitoko iby’uru rugendo rwe, Kitoko amwemerera ko ari mu Rwanda ariko yanga kugira byinshi atangaza ku rugendo rwe cyane ko we avuga ko ari urugendo yagize ibanga.

kitokoKitoko yarari mu Rwanda mu gihe cyashize ashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi (Perezida Kagame) mu matora y'umukuru w'igihugu 

Aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, nubwo Kitoko yirinze kugira byinshi atangaza, yemereye Inyarwanda.com ko ari mu Rwanda gusa urugendo rwe akaba yari yarugize ibanga ku mpamvu atasobanuye neza. Uyu muhanzi ubusanzwe wibera mu Bwongereza ku mpamvu z'amasomo biravugwa ko azamara ibyumweru bitatu mu Rwanda bivuze ko azasubira mu Bwongereza mu mpera za Mutarama 2018.

Kitoko yaherukaga mu Rwanda muri 2017 ubwo yari inyuma ya Perezida Kagame muri kampanye yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, icyo gihe akaba yaramaze mu Rwanda ukwezi kurenga ariko bitewe na gahunda yari arimo ntibyamukundira gusura neza umuryango we nkuko amakuru ava mu nshuti ze abivuga, gusa akaba yari yijeje iwabo ko azagaruka vuba bityo akaba yagarutse gusangira nabo iminsi mikuru akazasubira mu Bwongereza nyuma y’iki gihe afite mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ety6 years ago
    wasanga arimo gutegura nawe ubukwe bwe mw'ibanga kuko hari abatoto bamukunda cyane kandi nta munyamurenge urenza 30ans atarashaka umugore wasanga ari kuri pressure ya family ye ubwo yaje kuryosha nabo. Happy new year 2018 to you Kitoko





Inyarwanda BACKGROUND