RFL
Kigali

King James yongereye amasezerano na sosiyete ya Airtel

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/05/2016 6:48
3


Sosiyete itanga serivisi z'itumanaho ya Airtel Rwanda ivuga ko ifite gahunda yo kuzamura muzika yo mu Rwanda, muri uru rwego kuri uyu wa 29 Mata 2016 amakuru yabaye kimomo ko King James yongereye amasezerano yo kuyibera umuvugizi mu gutambutsa bumwe mu butumwa bwa Airtel ku bafatabuguzi bayo.



Akimara kubona aya masezerano King James abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati:” New year, new deals,New album, God is good” ugebekereje mu Kinyarwanda uyu muhanzi yagize ati :”umwaka mushya, amasezerano mashya, n’umuzingo mushya Imana ni nziza pe.” Ibi byagaragazaga ibyishimo by’uyu muhanzi nyuma yo kongera amasezerano muri iyi sosiyete y’itumanaho ya hano mu Rwanda.

king

King James yongereye amasezerano mu gukorana na Airtel

Uyu muhanzi amaze imyaka ine(4) atangiye gukorana n’iyi sosiyete  dore ko kuva mu mwaka wa 2012 aribwo uyu muhanzi wamamaye cyane muri iyi myaka yasinyanye na Airtel bwa mbere. Nta byinshi uyu muhanzi yatangaje ku bikubiye muri aya masezerano nko kubijyanye n’amafaranga bumvikanye cyangwa ikindi cyose dore ko ariwe wabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Havugi p sammy7 years ago
    Musore courge2.
  • bizimana yves 7 years ago
    Courage bro ndakwemera
  • RUKUNDO AIME7 years ago
    NAKOMEREZE AHO NAJYE NDAMWEMERA.





Inyarwanda BACKGROUND