Umuhanzi King James umaze kwamamara hano mu Rwanda kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya iri mu njyana ya rumba, indirimbo uyu musore yise “Nturare utabivuze”.
Iyi ndirimbo nshya ya King James “Nturare utabivuze” iri mu njyana ya rumba ni indirimbo yakozwe n’umu producer usanzwe ukorera uyu muhanzi uwo akaba ari Pastor P. Indirimbo uyu muhanzi ashyize hanze ni imwe mu ndirimbo ateganya gushyira kuri Alubumu ye ya gatanu nkuko yabitangarije Inyarwanda.com
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NTURARE UTABIVUZE" YA KING JAMES
Mu kiganiro na King James ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yadutangarije ko ari indirimbo izagaragara kuri alubumu ye ya gatanu ateganya gushyira hanze mu mpera z’uyu mwaka wa 2016. Yakomeje atangaza ko yahisemo kuririmba injyana ya rumba mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi be banyuranye dore ko we yemeza ko hari n'abakunda Lumba basanzwe bamukunda bityo nawe akaba yasabwaga kubashimisha bose.
King James washyize hanze indirimbo ye nshya
King James yagize ati" Hari abakunzi banjye bakunda injyana ya Lumba, nabo nagombaga kubashimisha nkagira igihangano mbakorera, gusa sibo nakoreye iyi ndirimbo gusa kuko n'abandi iyi ni indirimbo bakwiyumvamo kabone nubwo waba udakunda Lumba kuko harimo ubutumwa bwumvikana."
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NTURARE UTABIVUZE" YA KING JAMES
TANGA IGITECYEREZO