RURA
Kigali

Kayitare Wayitare yahisemo gupfukamira abahanzi bagenzi be bose akabasaba ubufasha ariko Senderi atarimo-IMPAMVU

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/01/2015 12:01
23


Nyuma y’igihe kinini atagaragara mu ruhando rwa muzika, umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe aratangaza ko yagarutse mu kibuga yahozemo, akanagira uruhare mu kukizamura ariko akaba agarutse yicishije bugufi aho yemeza ko yapfukamiye itangazamakuru ryose n’abahanzi bose muri rusange havuyemo gusa Senderi.



Uyu muhanzi avuga ko mugenzi we Senderi International Hit hari ibintu byinshi bagomba kubanza kwemeranywa ndetse akihutira kubishyira mu ngiro abafana babireba kugirango abone kugirana imishyikirano iyo ariyo yose nawe.

Kayitare

Kayitare Wayitare Dembe

Mu kiganiro na Kayitare Wayitare kuri ubu wamaze gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Mugore mwiza’ ari naryo zina rya album nshya arimo atunganya, yadutangarije ko yamaze kunoza umugambi wo kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse akisubiza ikamba ry’injyana ya Afrobeat, akabikora ku bwumvikane na Senderi yakwanga bagahangana.

Kayitare Wayitare ubwo yaganiraga n’inyarwanda, yagize ati “ Hari hashize imyaka 7, naherukaga gusohora indirimbo yitwa East Africa, ariko ubu ng’ubu nagarutse ndimo gukora album yitwa Mugore mwiza, ndimo kuyikorera muri Umoja records, dufitanye amasezerano yo kuyirangiza.”

Kayitare

Kayitare yiyemeje kugaruka mu muziki

Tumubajije niba abona bizamworohera kwigaragaza mu ruhando rw’abahanzi bagezweho muri uyu muziki, Kayitare yagize ati “ Ntabwo byoroshye cyane kuko abahanzi barakoze cyane kandi mu gihe twatangiraga music n’ubundi twifuzaga ko abahanzi bakora cyane. Ni byiza cyane abahanzi bo mu Rwanda barakoze cyane ariko nanjye kubera ko muri bariya bahanzi bose ubona babaye abafana banjye, ndumva ko bazamfasha nanjye kugirango mbagereho vuba, tujyane mu nzira imwe.”

Akomeza agira ati “ Akaba ari nayo mpamvu nabapfukamiye, mbasaba kabisa kumfasha kandi nkamfukamira n’abanyamakuru kuko nicyo kiraro umuhanzi anyuraho kugirango agree ku kintu ashaka, ubutumwa bugere ku bantu benshi, haramutse hari uwo twigeze kugirana ikibazo mu myaka yashize tubireke, dufatanye duhange amaso aho tugana ariko  muri abo bose mpfukamiye, Eric Senderi ntawurimo.”

Kayitare

Kayitare yapfukamiye abanyamakuru n'abahanzi bose bo mu Rwanda havuyemo Senderi!

Ubwo yasobanuraga impamvu yahisemo gucisha make ku bahanzi bose ariko yagera kuri Senderi akavuga ko adashobora kumumpfukamira, Kayitare yagize ati “  Icya mbere numva ko ndi umwami wa afrobeat, kuko ni nanjye wavuze bwa mbere hano mu Rwanda ijambo afrobeat, ikindi maze imyaka 7 ntakora ariko kugeza ubu Eric murusha abafana kandi we akora buri munsi, ikindi Eric agomba kubanza akemera ko ndi umwami wa afrobeat hano mu Rwanda. Kuba ntamupfukamiye ntabwo bivuze ko tudashyize hamwe ariko nanjye ndamusaba ngo abanze yemere  ndashaka ko uwo mwanya awuzana kuko yawugiyemo ntawumuhaye agomba rero kuwuzana akanabyemerako awuzanye.”

Kayitare Dembe aravuga uburyo yagarutse yiyemeje gupfukamira abahanzi bose uretse Senderi


Kayitare Wayitare Dembe yamenyekanye cyane mu muziki w'u Rwanda ahagana mu 2004, mu ndirimbo nka Umwana w'Afrika n'izindi, aho ibihangano bye byibandaga mu kurwanya icyorezo cya SIDA gusa mu myaka yakurikiyeho ntiyakomeje kwigaragaza. Ese aya magambo ye, mugenzi we Senderi International Hit araza kuyakira gute?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    Hhhhh abahanz bo murwanda muransetsa ubundise muririmba iki
  • sabin10 years ago
    nonese kuki ari senderi ahisemo kudapfukamira wenyine, ba kamichi bo ntibaririmba afrobeat ?
  • Honesty10 years ago
    ariko kuki abirabure tugaragara mu bintu byubu goryi gusa?gukina basket,kuririmba,gukina pornography ntakindi tuzi kabisa.mwari mwabona muri NASA hakoramo abirabure barenze 2?fata abantu bagize aba pilote muri africa,abeshi na bazungu duhamagara bakaza kudutwara amafranga .urubyiruko rwakagombye kuiga bari muma studio,ubwo se murumva aho umwirabure atazasuzugurwa arihe?abahinde bava iwabo akaza aho mu Rwanda ntacyo azanye yarangiza nyuma yu mwaka agasubira iwabo ari boss naho twe turi mumiziki.abirabure turacyafite inzira ndede pe
  • aline10 years ago
    ariko kuki mwiyenza kuri senderi koko mwagiye mureka kumushotora
  • Clemat10 years ago
    hahaaa!!! arko nyumvira noneho ubuse shahu Kayitare ugarukanye umuvuduko ungana ute?
  • kamal10 years ago
    Kayitare rwose niba wiyemeje gupfukama pfukamira na Senderi kuko arakurusha. yego mwembi muri hasi, ariko mbahaye amanota Senderi namuha 30%, wowe nagupfa agasoni nkaguha 10%. karibu ariko da, banza uduhe ibikorwa maze uzavuge nyuma.
  • kmc10 years ago
    kayitare gabanya ubushotoranyi senderi agusubize umwanya se ntabwo wawumuhaye hari aho yari yaragutumye ???!!!
  • kubwayo 10 years ago
    yarakoze ubutwari ariko abaye inyatsi yumwaka, gupfukamira abantu kweli!! mbega igihanooo,
  • jean10 years ago
    wayitare uri fake sana .hit umwanya yarawukoreye kand ntuteze kumurusha abafana gusa uje nabi ndakugaye .ubwo nubwoba umufitiye hit oyeeeeeeeeee
  • Byumvuhore jbosco10 years ago
    Muraho? Ndumva inyana aharicyo bamfa ahubwo ndabona harikindi kibyihishe inyuma. Igitecyerezo cyanjye cyiragira giti nishimiye kugaruka kwa dembe nifuzaga kubwanjye ko yagaragaza icyo bamfa na senderi cyukuri tukabunga hatazagira uzagirira undi Nabi kuko biragaragara ko afite icyimubabaje bamfuye hagatiye nasenderi murakoze nahubutaha
  • kj10 years ago
    Kayitare zana udushya utwemeze. ariko kuvuga ngo urusha senderi, aho uribeshya. ese ubundi yari yaragutumye he?
  • yiyuu10 years ago
    hhhhhhhhh uyuwe aje ate hhhh mbega inyatsiii yumwakaaa uuuu wikitunira kuri hit wacu.iyo mudasebeje hit ntimumenyekana uje kumuzukiraho .ntuteze no kumurusha abafana niyo yareka kuririmba imyaka nkiyumaze dore uko kireba subira mumutara ujye kuragira .gaheke C D
  • yiyuu10 years ago
    hhhhhhhhh uyuwe aje ate hhhh mbega inyatsiii yumwakaaa uuuu wikitunira kuri hit wacu.iyo mudasebeje hit ntimumenyekana uje kumuzukiraho .ntuteze no kumurusha abafana niyo yareka kuririmba imyaka nkiyumaze dore uko kireba subira mumutara ujye kuragira .gaheke C D
  • muneza10 years ago
    dembe we senderi mupfukamire nawe kuko warazimye pe ntuzamushyikira vuba
  • Nsengimana Mayson10 years ago
    Ndabona Kayitare Wayitare ashaka kurira hits kuri Senderi pe
  • Nsengimana Mayson10 years ago
    Ndabona Kayitare Wayitare ashaka kurira hits kuri Senderi pe
  • picollina10 years ago
    Ahahh yega ino mugore mwiza "Irimo ubwenge "turakubaho benshi niba ubyinjiranyemo beat nkiyi.
  • Zube10 years ago
    Ariko senderi yabagoreweho ! mwagiye mu mureka nubwo akora ibintu bisekeje njyewe ndabikunda uburyo akora ubuzanga ariko ntibakamurireho hit plz! Kayitare rwose igihe wari wihishe hari nyagatare Senderi yakuryanye hit cyane kandi kuzamusimbura bizakugora!
  • h10 years ago
    haha! kayitare arashaka kurira hit kuri senderi
  • climinal10 years ago
    gwino umukosore kbsa iyogoma ni dange



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND