RFL
Kigali

Kate Bashabe yateguye ibirori yise 'Soiree de champagne et Caviar' bizitabirwa n'abifite

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/12/2018 13:49
6


Kate Bashabe umunyamideri umaze kubaka izina mu Rwanda cyane ko ari umwe mu bahanga imideri unafite iduka ryubashywe cyane muri Kigali, kuri ubu yamaze gutangaza ko yateguye ibirori yise 'Soiree de champagne et Caviar' icyakora ukurikije ibiciro byo kwinjira bizitabirwa n'abifite.



Kate Bashabe

Kate Bashabe ntabwo yari aherutse kumvikana mu bikorwa byo gutegura ibirori. Kuri ubu yamaze gutangaza ko yateguye igitaramo cyangwa se ijoro ryo gusangira hagati y'abazabyitabira. Ibi birori si ibirori bizaba bihendutse kubyinjiramo dore ko ushaka kubyitabira azaba asabwa kwishyura amadorali magana abiri (200$) mu gihe batandatu bazaba bari kumwe bo bazishyura amadorali igihumbi (1000$).

Umuntu uzaba yishyuye amadorali magana abiri azahabwa icupa rya shampanye n'ibyo kurya. Nkuko gahunda ibigaragaza abazitabira ibi birori bazagera aho bizabera Saa moya z'umugoroba birangire ahagana saa munani z'igicuku. Abazabyitabira bazasusurutswa n'aba Djs banyuranye kimwe n'abacuranzi bakora muzika mu buryo bwa Live.

Kate Bashabe

Ibi birori bizitabirwa nabifite

Intego y'ibi birori bizaba tariki 21 Ukuboza 2018 ni uguhuza abantu banyuranye bagasangira bagasabana bakanungurana ibitekerezo. Ibi birori bizakorerwa mu bwiru cyane ko bidafunguye ku itangazamakuru cyangwa undi wese wifuza kubyinjiramo atabiherewe uburenganzira bikazabera mu Kiyovu ku muhanda KN31 ST9. 

Kate Bashabe

Ni ubwa mbere ibi birori bigiye kuba ariko ngo barifuza ko byajya biba buri mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safa5 years ago
    hahaha. Yewega............
  • Toka5 years ago
    Nayajyanye kwa myasiro nkazayarya umwaka wose, Umurengwe uraha!
  • MC MATATAJADO5 years ago
    hhhhh ubwo ntiwasanga aricyakindi police yaburijemo cyubusambanyi bahinduriye inyito ubwo koko nzaba ndeba INYARWANDA muzatubere ijisho nihitiraga
  • Vegetta 250 5 years ago
    Hhhhhhhhhhhhhh Iki gitaramo amakuru yopfite Nuko nabo ubwabo baziko nta muntu uzakizamo kuko bita shoboka.Abo biteze kuzaza muricyo gitaramo ni Nshutize gusa kd Nazo ngo ntago zizi shyura. Cyakoze kate anjya arota nkabana peeee. Ngo $200 Kd Kino gitaramo Amakuru yomfite Nuko bafite gahunda yo gukora Nkibya cyagiramo bari bise PYSSY PARTY Ariko mubyukuri Kate yavuzeko Ashaka ngo kugira Abantu ntiba zarabukwe. Gusa byanga byakunda Reta yacu ntago isinziye!!!
  • lina5 years ago
    Nta ntego gifite ifatika gusangira tuu azavamo muzayatereshe inkunga ababaye mwo kabyaramwe uwo numurengwe uzabashyira mu rubanza
  • florida5 years ago
    hhhhhh iyi niya pussy party wallah .police ibemaso nako ngwiri mumuhezo 200$ hhhh





Inyarwanda BACKGROUND