RFL
Kigali

Karigombe na Neema imfura z’ishuri ry’umuziki ku nyundo bahuriye mu ndirimbo “Urudashoboka” -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2018 18:50
0


Umuraperi Siti True Karigombe ndetse na Neema Rehema, imfura z’ishuri ry’umuziki ku Nyundo bahuriye mu ndirimbo bise “Urudashoboka”. Ni indirimbo y’urukundo ishushanya urugendo rw’umuntu ushaka gukundwa n’uwamaze kwinjira mu rukundo n’undi muntu.



Munyurangabo Steven [Siti True Karigombe] ni umwe mu banyeshuri barangije ku ishuri rya muzika ku Nyundo aho yize ibijyanye no kuvuza ingoma (drums) ndetse na rap y’ibyivugo, dore ko wumvise iyi ndirimbo ye wumva harimo kwivuga.

Neema Rehema nawe ari mu banyeshuri barangije bwa mbere mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo, impano ye yigaragaje bwa mbere ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya The Ben, urugendo rwe rw’umuziki yarukomereje mu itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi ‘Sebeya Band”. 

siti

Siti True na Neema Rehema bashyize hanze indirimbo bise 'Urudashoboka'.

Iyi ndirimbo “Uradashoboka” igizwe n’iminota ine (4min:00’) yakozwe na Producer Trackslayer muri Touch Record. Muri iyi ndirimbo,  bagira bati “ Yego ndikugukunda urudashoboka, gusa umutima wanjye urakunyotewe. Ndabizi ko ufite undi kandi murambanye, ibizaba byose nzabyakira kuko ndagukunda…”

Siti True yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo nshya yahuriyemo na Neema bise “Urudashoboka” ari indirimbo y’urukundo ivuga ku ‘umuntu uba akunda undi ariko abizi neza ko uwo akunda afite undi mukunzi cyangwa undi bakundana. Ariko kumwikuramo bikamunanira. Agakomeza agerageza amahirwe , ngo arebeko igihe kimwe bizakunda.”

Yavuze ko iyi ndirimbo icuranze mu buryo bwa Live, ibicurangisho n’ibindi bakaba barabifashijwemo na Sebeya Band. Avuga ko umwihariko uri muri iyi ndirimbo ari imbaraga z’umukizi mwiza n’uburyo batondekanyije amagambo y’urukundo, yizeye ko buri wese ufite umutima ukunda iyi ndirimbo izamunyura.

UMVA HANO INDIRIMBO 'URUDASHOBOKA' SITI TRUE KARIGOMBE NA NEEMA REHEMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND