RFL
Kigali

Kamichi wasinye muri Mo Music ya Licl Lick aritegura gushyira hanze indirimbo igizwe n’amagambo 151 yise “My Akarabo”

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/08/2018 10:34
1


Bagabo Adolphe uherute kurushinga wamamaye nka Kamichi ageze kure umushinga wo gushyira hanze indirimbo yise “My Karabo” igizwe n’amagambo ijambo 151. Atangiranye umuvuduko nyuma y’uko yinjiye mu nzu itunganyamuziki Mo Music yashinzwe na Producer Lick Lick.



Lick Lick yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima byimazeyo. Uyu muhanzi washikamye mu njyana ya Afro-beat, yateguje abantu ko muri Mo Music bageze kure itunganywa ry’indirimbo ya Kamichi yise “My Akarabo” izasohoka mu minsi ya vuba.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Lick Lick usigaye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bari gukora ku ndirimbo “My Akarabo” ya Kamichi igomba gusohoka mu cyumweru gitaha igasohokana n’amashusho yayo. Ati “Ni mu cyumweru gitaha, izasohokana n’amashusho yayo.” Avuga ko iyi ndirimbo igizwe n’amagambo 151.

Ni indirimbo ya mbere Kamichi agiye gushyira hanze kuva ya kwinjira muri Mo Music. Kamichi kandi ari mu bahanzi bane baherutse gushyira umukono ku masezerano n’inzu itunganyamuzika yashinzwe na Lick Lick.

kamichi ari

 

Kamichi aritegura gushyira hanze indirimbo "My Akarabo"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ERIC 5 years ago
    YABAGAHE





Inyarwanda BACKGROUND