RFL
Kigali

Jov G yashyize hanze amashusho y'indirimbo ari kumwe na Jay C-Byinshi kuri uyu muhanzi mushya

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/09/2014 17:14
1


Iradukunda Jovial ukoresha izina ry’ubuhanzi rya ‘Jov G’ ni umuhanzi ukizamuka injyana ya Rnb yungutse. Akaba yatugejejeho n’indirimbo ye y’amashusho yise Nkwihorereze afatanyije na Jay C.



Ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo twagiranye ikiganiro ,  aho twatangiye tumubaza igihe yatangiriye umuziki, maze adusubiza muri aya magambo ” Natangiye kwandika indirimbo muri 2010. Muri 2013 nibwo ninjiye bwa mbere muri studio ngo nkore indirimbo. Nahereye ku ndirimbo yitwa Trust me. Numvise ari impano yanjye numva nabikora. Ubu maze kugira indirimbo ebyiri zose zifite n’amashusho.”

JOV G

Jov G

Mu gihe abandi babyeyi batajya bashyigikira abana babo mu kuzamura impano ya muzika, Jov G yadutangarije ko se umubyara ariwe umufasha mu bikorwa bye bya muzika. Ati Data niwe unshyigikira mu buryo bwose bushoboka. Kuba anshyigikira nibyo bimpa imbaraga zo gukora cyane no kugira icyizere ko hari aho nzagera.Iyo ukora ibintu ubikunze hakiyongeraho ubufasha bw’ababyeyi biba ari injyanamuntu.

Reba amashusho y'indirimbo 'Nkwihoreze' ya Jov G


Gukora umuziki akira mu mashuri yisumbuye ni imwe mu mbogamizi uyu muhanzi avuga ko ahura nazo. Kugeza ubu Jov G agorwa no kubangikanya amaso no gukurikirana ibikorwa bye bya muzika gusa ahamya ko mu myaka ibiri iri imbere yizeye kuzaba akura umusaruro ufatika mu muziki we.

Ngira umwanya wo kujya muri studio , nkanagira umwanya wo gusubiramo amasomo yanjye. Kubihuza nibyo bisa nibingora, ibindi byo ni ibisanzwe .”

JOV G

Umuhanzi Jov G

Twagize n’icyo tumubaza ku kuntu abona umuziki wo mu Rwanda muri iki gihe ndetse n’icyo asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda, adusubiza muri aya magambo  ” Umuziki wo mu Rwanda uratera imbere kubera ko uko bukeye n’uko bwije havuka impano nshya. Icyo nasaba abafana b’umuziki nyarwanda ni ukuwuha agaciro bagashyigikra abahanzi nyarwanda kurusha abanyamahanga, bakitabira ibitaramo baba bateguye.”

Christophe Renzaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • unknown9 years ago
    ndumva impano uyifite namba kbsa





Inyarwanda BACKGROUND