Mu minsi mike ishize nibwo abakunzi b’abakinnyi ba filime bakomeye ku isi Jennifer Garner na Ben Affleck , bumvise inkuru ibabaje y’uko bamaze gusinya impapuro za gatanya nyuma y’imyaka 10 barushinze.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun avuga ko Jennifer Lopez, wahoze ari umukunzi wa Ben Affleck mu myaka yashize, yaba ariwe uri ku isonga ry’uku gutandukana dore ko ngo amaze iminsi yiyegereza cyane uyu mugabo.
Jennifer Garner na Ben Affleck bamaranye imyaka 10 bashakanye
Jennifer Lopez wigeze gukundana na Ben Affleck bakamarana amezi 18 ni ukuvuga imyka 2 n’igice, bagatandukana mu mwaka wa 2004 aho yahise atangira urukundo na Jennifer Garner, hanyuma bashyingiranwa mu mwaka wa 2005, ubu niwe uri ku isonga ry’itanduka ry’aba bombi nyuma y’imyaka 10 yose bameranye neza.
Jennifer Lopez yagiranye ibihe byiza na Ben Affleck
Nk’uko The Sun ikomeza ibitangaza ngo muri iyi minsi Jennifer Lopez yakomeje kwiyegereza cyane Ben Affleck bari bamaze imyaka isaga 10 batandukanye ibya Garner we atishimiye.
Jennifer ntiyigeze yishimira igiitekerezo cy'uko se w'abana be yaba amuca inyuma
Umwe mu nshuti za hafi z’umuryango wa Affleck yagize ati “Nyuma yo kwirirwana agatoki mu kandi mu itangwa rya Oscar Awards, ntibigeze barekeraho kuko bakomeje kujya bavugana ndetse bakanabonana Garner atabizi. Abimenye rero ntibyigeze bimushimisha”
Ibi byatumye imyaka yabo y'ibyishimo irangirira aho
Nyamara ibi nubwo byaba bibaye intandaro yo gutandukana kwa Garner na Affleck, Lopez we yikomereje kugirana ibihe byiza n’umukunzi we Casper Smart
TANGA IGITECYEREZO