RFL
Kigali

Jay Polly yinjije amaraso mashya muri Tuff Gangs yigizayo Fireman, Bull Dogg na Green P ashinja kuyitererana

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:2/11/2015 10:36
16


Nyuma y’uko bamwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangs bashinze irindi tsinda bise “Stone Church” ribarizwamo abandi bose basanzwe muri Tuff Gangs uretse Jay Polly, ubu Jay Polly we yiyemeje gushaka abandi baraperi yongera muri Tuff Gangs izaba igizwe na we n’abo bahanzi bashya, abandi bose bakigizwayo.



Mu minsi ishize nibwo batatu muri bane bari bagize itsinda rya Tuff Gangs bashinze itsinda rishya bise “Stone Church”, ndetse ubu bakaba baratangiye no gukora muzika batari kumwe na mugenzi wabo Jay Polly bahoze bakorana. Ibi bigitangira gukorwa, bahakanye ko ari uburyo bwo kwirukana Jay Polly muri Tuff Gangs ariko bikomeza kutavugwaho rumwe nyuma y’uko batangiye gukora muzika muri iri tsinda, kandi mbere baravugaga ko ari itorero bazajya bakoreramo indi mishinga yabateza imbere.

Batatu basanzwe mu itsinda rya Tuff Gangs bigijweyo muri Tuff Gangs nshya ya Jay Polly

Batatu babanza ku ifoto basanzwe mu itsinda rya Tuff Gangs bigijweyo muri Tuff Gangs nshya ya Jay Polly

Nyuma yo kubona ibi, Jay Polly yabonye ko Fireman, Bull Dogg na Green P bataye Tuff Gangs, asanga atakwemera ko izima afata icyemezo cyo kongeramo andi maraso mashya, ubu Tuff Gangs nshya ikaba igizwe na Jay Polly n’abandi baraperi bashya atarabasha gushyira ahagaragara nk’uko yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Sunday Night.

Jay Polly yongereye amaraso mashya mu itsinda avuga ko bagenzi be bataye bakajya gushinga irindi

Jay Polly yongereye amaraso mashya mu itsinda avuga ko bagenzi be bataye bakajya gushinga irindi

Jay Polly wemeza ko ubu indirimbo ya mbere ya Tuff Gangs nshya yakozwe, avuga ko abahanzi bashya yongeye muri iri tsinda bazamenyekana mu gihe iyi ndirimbo yabo ya mbere izaba yagiye hanze, kandi akavuga ko adashobora kwemera ko Tuff Gangs izima burundu mu gihe Fireman, Bull Dogg na Green P bayitaye bakajya gushinga irindi tsinda ryabo.

 Umuraperi Green P ni umwe mu batsembye ko Jay Polly yakongera amaraso mashya muri Tuff Gangs

Umuraperi Green P ni umwe mu batsembye ko Jay Polly yakongera amaraso mashya muri Tuff Gangs

Green P; umwe mu basanzwe muri Tuff Gangs ubu akaba abarizwa muri Stone Church, we yemeza ko nta burenganzira na bucye Jay Polly afite bwo kongera abantu muri Tuff Gangs,  ibintu ahurizaho na mugenzi we Fireman. Fireman we ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com, yavuze ko bidashoboka na gato ko Jay Polly yakwinjiza abantu muri Tuff Gangs kuko atari ishyirahamwe abantu bajyamo uko bishakiye. Gusa yanze kuvuga byinshi ku bijyanye n’uko itsinda rishya bashinze ryatekerejweho nk’uburyo bwo kwigizayo mugenzi wabo Jay Polly.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h8 years ago
    Jay Polly ugiye kuzima
  • very8 years ago
    Azima ni wewe wamuhaye hit reka kumutega iminsi.
  • EliA8 years ago
    JAY POLLY agiye kuzima kuko slangz zababatype (Green P Bull D na Fireman) nizozamugize uwo ariwe Flows za Green P niyo hip hop nyayo Jay ari hasi yabo cyane
  • steven kamali8 years ago
    siko byari bikwiye ndumukunzi wabo bahungu muzika yabo ndayikunda cyane arko ntibakwiye kwitandukanya kandi aribo baribagize itsinda taff imaze kubaka izina baribakwiye kuzamurana buriwe akagira aho agere nka jay hanyuma bakazana amaraso mashya nkitsinda njye nihimbiye mugihe taff yaba igiye kuzana amaraso mashya nka young taff ngangs nayo igakora hanyuma jay,green, kibiriti bakikora ibindi ariko bafite abo babyaye muri taff byaba akarusho kubakunzi babo nishemo mubutumwa bwabo mukuvugira rubanda nyamwinshi dore bahagaze mon kigari baravuga rirumvikana.
  • Akana gato8 years ago
    Jay abavuga ko ugizwe na fire 'buda na green bareke ibyo ukora urabizi'kandi courage.
  • nanidi8 years ago
    jeyi ihaganenuwo muvuka araguta umuziki niko unyjeda
  • Ganzaa Jean bosco8 years ago
    Nibareke Jey Polly yikorere Biriya nibintubye.
  • veer8 years ago
    Jay poll ni fake nkibirenge bidatambuka
  • Dendo8 years ago
    Ari hasi byo.
  • Aaron8 years ago
    Jye ndumva bajyenzi bajey bavuga ibyo batazi kuko bataye itsinda barireba
  • 07260447388 years ago
    JAY UBUGORYIUFITEURAJEUBUBONE MBEREYUKOUKORAIKINTURYUMANZAGUTEKEREZE CYANIBAARI ITABIRIGUKORESHAURIGABANYE UZIKONTAWEUGIKUNDA HIP POP YAWE JAY POLLY URYEHASI FUCK YUO JAY
  • siza8 years ago
    jay azakore detection z'abana bafite talent nkuko yari yarabyimeje kzabikora kuko barahari kdi benshi babuze means ubundi yubake new generation ya hip hop industry mu rwanda kdi j'suis sur ko umusaruro azawubona kdi burya iyo ugize abagukomotseho n'umurage waba uhaye hiphop kdi nawe bimwongerera imbaraga kuko aba abonye ibitekerezo bishya, jay please do it you'll see the feedback
  • CezaCeza8 years ago
    erega mwipfa ubusa turaza kubyina twese icyarimwe.Kansi buri wese uko ubishaka,Imana iraje iduhe umuziki dukwiriye mu gihe gikwiye .
  • nsengiyumva olis8 years ago
    Jay bose yarabarenze
  • 8 years ago
    Komerezaho mn.
  • 7 years ago
    Umusaza n umusaza ahubwo nakomeze yubake igicumbi cyamureze ndamushimiye





Inyarwanda BACKGROUND