Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly afunzwe na Polisi y’u Rwanda aho akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore akamukura amenyo. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Kanama 2018.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste amaze kubwira INYARWANDA ko bataye muri yombi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly nyuma y’uko bahurujwe n’abaturanyi bavugaga yuko uyu muhanzi ari gukubita umugore we Sharifa basanzwe babana banabyaranye umwana umwe.
Modeste ati “Arafunzwe…Yafashwe ku gicamunsi cy’uyu munsi. Abaturanyi baduhuruje bavuga yuko(Jay Polly) arimo akubita umugore we. Hanyuma abagenzacyaha bajyayo basanga nibyo koko. Umugore bamwohereza kwa muganga ku Kacyiru, hanyuma Jay Polly bamuzana kuri office (aho Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera ku Kacyiru)."
Modeste yavuze ko gufunga Jay Polly atari uko yakubise umugore gusa ahubwo babikoze mu rwego rw’umutekano kuko ngo bombi bari bafite umujinya. Avuga ko byakozwe mu rwego rwo gucubya umujinya n’uburakari ku mpande zombi. Ati “Kuko bose ni umujinya n’ubusinzi uramutse umuretse noneho ngira ngo basubiyeyo barwana.”
Jay Polly n'umukobwa we Feza bari kumwe na Sharifa basanzwe babana nk'umugore n'umugabo
Yavuze ko batangiye iperereza ku byaha uyu muraperi akurikiranyweho, umugore wa Jay Polly ubu ari ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru. Abajijwe niba koko umugore wa Jay Polly yakutse amenyo, Mbabazi yasubije ati "Nibyo." Amakuru ava mu nshuti za Jay Polly n’umugore we, ngo ni uko bombi bari baraye mu kabari, bagera mu rugo bagashwana kugeza ubwo abaturanyi batabaje inzego z’umutekano.
TANGA IGITECYEREZO