RFL
Kigali

Jay Polly afungiye gukubita umugore we akamukura amenyo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2018 20:31
17


Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly afunzwe na Polisi y’u Rwanda aho akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore akamukura amenyo. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Kanama 2018.



Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste amaze kubwira INYARWANDA ko bataye muri yombi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly nyuma y’uko bahurujwe n’abaturanyi bavugaga yuko uyu muhanzi ari gukubita umugore we Sharifa basanzwe babana banabyaranye umwana umwe.

Modeste ati “Arafunzwe…Yafashwe ku gicamunsi cy’uyu munsi. Abaturanyi baduhuruje bavuga yuko(Jay Polly) arimo akubita umugore we. Hanyuma abagenzacyaha bajyayo basanga nibyo koko. Umugore bamwohereza kwa muganga ku Kacyiru, hanyuma Jay Polly bamuzana kuri office (aho Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera ku Kacyiru)."

Modeste yavuze ko gufunga Jay Polly atari uko yakubise umugore gusa ahubwo babikoze mu rwego rw’umutekano kuko ngo bombi bari bafite umujinya. Avuga ko byakozwe mu rwego rwo gucubya umujinya n’uburakari ku mpande zombi. Ati “Kuko bose ni umujinya n’ubusinzi uramutse umuretse noneho ngira ngo basubiyeyo barwana.”

Jay Polly n'umukobwa we Feza bari kumwe na Sharifa basanzwe babana nk'umugore n'umugabo

Yavuze ko batangiye iperereza ku byaha uyu muraperi akurikiranyweho, umugore wa Jay Polly ubu ari ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru. Abajijwe niba koko umugore wa Jay Polly yakutse amenyo, Mbabazi yasubije ati "Nibyo." Amakuru ava mu nshuti za Jay Polly n’umugore we, ngo ni uko bombi bari baraye mu kabari, bagera mu rugo bagashwana kugeza ubwo abaturanyi batabaje inzego z’umutekano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema5 years ago
    Hari abantu baba barwaye mu mutwe, umuntu ukubita umugore we akamukura amenyo aba ari muzima?
  • sakina5 years ago
    baba bahaze niyomamvu
  • Bertin5 years ago
    Yegoko! Batuma ababyeyi batubuza umuziki
  • Aline5 years ago
    Mana wee birababaje ubu koko uno umwana mwiza agiye kuba mapengu niyo mpamvu ababyeyi batubuza kumenya na bahanzi baba ari ibirara koko
  • kandara5 years ago
    erega burya iyo udahirimbiye ukiri muto ubirwara inzika ukazahirimbira ushaje!!!!uwo joshua rwose ari mubihe bye akiri muto ntiyabonye umwanya wo kubikora kuko yabaga ari mwitabi
  • Zuzu5 years ago
    Jay yari yari yaratinze, mbona ryaramwishe!
  • Brown5 years ago
    nkubwo utashye wasinze ugasanga madamu wawe atarataha yataha akaza nawe yasinze kandi ufite amakuru ko avuye mubagabo hakiyongeraho ko ukekako yaba yarakuzaniye HIV ..wamubaza uti uvuye izi saha akagusubiza ngo ntibikureba ,nonese ntiba udashobora kunsohokana ABANDI NTIBAZANSOHOKANE? byakubitiraho ko wanyoye ka manyinya ndetse namagambo ari kugusubiza ,,,,......,,,..,,..,..,#&*#$@
  • Mucyo5 years ago
    nonex ban kwerey hamwe
  • Shukuru SB 5 years ago
    Anyway nubwo ntazi icyobamfuye ariko umugabo kurwana numugore nububwa
  • Tanga5 years ago
    Narababwiye ibi bizungerezi mwibikaho, erega ruzaca Imana gusa. Mbese urwa Riderman ruzashya ryali? Ndarutegereje, nuko Minister Musoni ntakazi, bamucishije bugufi, yari kuba ari kuruhunahuna narwo. Mwitonde hari abagabo badatinya ingo zabandi hanze aha, kandi bahatse igihugu cg bikorerara muri wa musoro dutanga. Gusa ntibatunga abo bashuka, babaha icyizere ubundi bakabata kugasi bakabura intama nibiziriko, ubu Kayitesi arihe?
  • Yvette5 years ago
    Bamuhe indi guma guma ya 2, wasanga buriya 20 millions zashize, umugore agasanga kumwikiza ari ukumufungisha
  • jeanne d'arc5 years ago
    ahaaaa biratangaj cyan ahubw jay naho yari yarihangany bikabij gux birababaj
  • Sonia5 years ago
    Ariko Inyarwanda.com ntimugasetse! Title ngo umugorewe, kwifoto muti "...basanzwe babana nkumugore numugabo", ni cya Kinyarwanda gishya cg? Hahahahah, niba tutazi ubukwe bwabo, kuki title itaba "Umukobwa/umutegarugori uba iwe utemewe namategeko...."
  • Umutima Elysee5 years ago
    wowe ngo ni Tanga Rider man umuzanyemo ute?? Jay na Rider totally different. nundi munsi Igisumizi ntukakibeshyeho Plz.
  • 5 years ago
    Sharifa hama hamwe wunve wakuye umugabo murungo rwe wibaza ko bizaguhira....... Imana irakwereste kweri wibazanga ko ibyo yakoreye uwambere wowe atazabigukora hama hamwe urebe ngo araguta shake undi. singuseste pe ariko Imana Ibane nawe.
  • Tanga5 years ago
    Siniyita, ndi Tanga, online tujye tuba honest, ndiyita kubera iki? Riderman, navuga ubymuziki we nkunda cyane, naho iby'ibisumizi uzabibaze abo bakoranaga, iby' ubuzima uzanibaze Asinah. Bose nibaguha report nziza, nanjye nzakora comments bihuye...Afer all, we are all funs (Kuri Umutima Elysee)
  • Kenny EL-SHADAI5 years ago
    jay Polly sinagukondana cyane ndabizi abagore bikigihe ntiboroshye ariko so be patient u will become well as soon as





Inyarwanda BACKGROUND