RFL
Kigali

Iyo aba akiri ku isi, Hirwa Henry yari kuba yujuje imyaka 33-AMATEKA YE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/06/2018 10:08
0


Hirwa Henry Yitabye Imana ku itariki ya 1/12/2012 aguye mu kiyaga cya Muhazi, yababaje benshi by’umwihariko abo mu muryango we, abafana be, abavandimwe, inshuti, abari bamuzi n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Kuri uyu wa 7 Kamena 2018 uyu muhanzi iyo aba akiriho yari kuba yujuje imyaka 33 y’amavuko.



Hirwa Henry yamenyekanye cyane nk’umwe mu basore bari bagize itsinda rya KGB rimwe mu matsinda yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki ugezweho mu Rwanda. Yavaga inda imwe na Miss Rwanda watowe mu mwaka wa 2012 Umutesi Aurore. Yitwaga Hirwa Henry, akaba mwene Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive. Yavutse ku wa karindwi Kamena 1985 (imyaka 33), avukira i Bujumbura mu Burundi.

Ni umwana wa kabiri mu bana bane b’uyu muryango. Ni we wari umuhungu wenyine. Imfura mu muryango we ifite imyaka 30, bucura akagira imyaka 20 ari na we Nyampinga w’u Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore. Amashuri abanza yayatangiriye i Burundi aza kuyakomereza i Gikondo ari na ho yayarangirije. Ayisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Kabuga (APERWA), aza gukomereza i Gikondo ayasoreza kuri APAPE.

Hirwa Henry

Iyo aba akiriho Hirwa Henry aba yujuje imyaka 33 y'amavuko

Kwinjira mu buhanzi kwa Henry byatangiye ubwo yabyinaga mu itsinda rya ‘Cool Friends’. Yaje kuza guhura na Skizzy na we wari muri iri tsinda ariko we aririmba, nuko biza kurushaho gukomera ubwo bazaga guhurira mu ishuri rimwe kuri APACE.

Rurangwa Gaston uzwi ku izina rya Skizzy, aganira na IGIHE yavuze ko uku guhura ari bwo baje kwisangamo impano ndetse babiganiriza na mugenzi wabo MYP bahitamo gushinga itsinda baryita KGB-Kigali Boyz.Indirimbo ya mbere bashyize bakoze yitwa “Abakobwa b’i Kigali” basohoye mu 2003. Iya nyuma baherukaga gusohora ni iyitwa “Bibi”. Skizzy avuga ko bari bamaze gukora indirimbo zirenga 30.

Hirwa HenryHirwa Henry yitabye Imana yujuje imyaka 27 y'amavukoHirwa HenryAbahanzi benshi bari bitabiriye umuhango wo guherekeza nyakwigenderaHirwa HenryMiss Aurore akaba mushiki wa nyakwigendera yari yacitse intege bigaragarira amaso ya buri weseHirwa HenryMiss Aurore Kayibanda ashyira indabo ku mva ya musaza weHirwa HenrySkizzy yananiwe kugira icyo avuga kubera ikiniga yari atewe n'urupfu rw'inshuti ye baririmbanaga Hirwa HenryHirwa Henry amaze imyaka 6 yitabye Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND