RFL
Kigali

Black Gold bashyize hanze indirimbo 'Injyana ntiyacitse' bakoze basubiza Bruce Melodie na Jay C-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2018 9:52
4


Abaraperi Hakizimana Phillipe [Mr.Phantomulo] ndetse na Habakurama Theoneste [Sun Shine] bashyize hanze indirimbo "injyana ntiyacitse", baririmba bavuga ko urukundo rwa Hip Hop rugihari n’ubwo hari benshi bavuga ko iyi njyana hari benshi bayiyomoye.



Itsinda rya Black Gold rimaze imyaka ibiri rivutse kuko ryavutse muri 2016. Abarigize bavuga ko bitewe n’amashuri yagiye abahuza bitaborohewe gukora muzika umunsi ku wundi ariko ngo hari indirimbo babashije gukora banashyize hanze.

Sun Shine ubarizwa muri Black Gold yabwiye INYARWANDA ko bamaze gukora indirimbo zigera kuri esheshatu (6) harimo na “Mu buzima” inafite amashusho. Kuri ubu aba basore bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo “Injyana ntiyacitse” yakozwe na Producer Holy beat.

black

Black Gold bashyize hanze indirimbo "Injyana ntiyacitse"

Iyi ndirimbo “Injyana ntiyacitse” ikaba ikubiyemo ubutumwa bwumvikanisha y’uko injyana ya Hip Hop ntaho yagiye. Mr. Phantomulo ati “Indirimbo “Am back” ya Jay C na Bruce Melodie ni yo yaduteye gukora iyi yacu. Yavugaga ko urukundo rw’injyana ntarwo, injyana yacitse. Twe twashakaga kubwira abafana bacu natwe tubagarurira icyizere ko duhari kandi injyana yacu irimo abahanga babizi kandi batacika n’intege….Abafana bacu ntibakangwe na biriya. Abaraperi turahari tuzanye impinduka nyinshi,”

Aba basore kandi baritegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Muduhe inzira” bakoranye na Gissa cy'Inganzo, bavuga ko amashusho y’iyo ndirimbo yafashwe ubwo uyu musore yari atarafungwa.

UMVA HANO "INJYANA NTIYACITSE " BYA BLACK GOLD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KABOS5 years ago
    MUKOMEREZAHO MEN NDUNVA ARI NEZA.
  • ERIKE5 years ago
    NJYEWESE KO NTABAZI.
  • MIMI5 years ago
    KURAJE
  • EDIMO5 years ago
    MURABIZI ARIKO MUZAKORANE NA MEROD NAMWE KUKO NANJYE SINKUNDA JEY C.





Inyarwanda BACKGROUND