Israel Mbonyi; umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ntiyorohewe n’uruhuri rw’ubutumire bw’abamusaba kujya kuririmba mu nsengero zitandukanye, guhakanira bamwe bikaba bigenda bimutera ibibazo birimo no kugenda bamuvuga nabi.
Mu kiganiro kirambuye Israel Mbonyi yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yadutangarije ko ashimishwa no kubona abantu benshi bifuza ko yabaririmbira mu bitaramo no mu bikorwa by’amatorero bitandukanye, ariko akaba adashobora kwitabira ubwo butumire bwose kuko iminsi yose y’icyumweru aba afiteho ubutumire, hakaba n’ubuhurirana.
Ntumirwa ahantu henshi cyane mu minsi itadukanye y’icyumweru ariko byagera muri week-end noneho ubutumire bukaba bwinshi pe. Hose ntabwo nabasha kuhitabira kuko sinabishobora, hari n’igihe ubutumire buhurirana ku munsi umwe ari bwinshi, icyo gihe mpitamo hamwe ariko kenshi bikunze no kunteranya n’abantumira kuko iyo mbahakaniye bibababaza kandi mba nasobanuye impamvu – Israel Mbonyi
Uyu muhanzi akomeza avuga ko gutumirwa ahantu nk’aha abifata nk’umugisha ukomeye, ariko kandi akaba atakwirengagiza ko aba anafite ibindi bikorwa agomba guha umwanya birimo akazi ka buri munsi kamutunga ndetse n’ibikorwa bya muzika birimo nabyo aba agomba kugenera umwanya, kuburyo igihe cye cyose atakimarira mu kwitabira ubwo butumire bwose n’ubwo abona bitanashoboka kuko bwinshi buhurirana.
Mu by'ukuri n’ubwo dukora umuziki ariko ntabwo ariho ubuzima bwacu bugarukira, nyuma yumuziki habaho no gukora ugashaka ubuzima ukiteza imbere ukabaho neza, ntabwo rero wafata iminsi yose ngo wirirwe uzenguruka mu butumire ngo ibindi ubihagarike. Ku bwanjye mpitamo kwitabira ubutumire bukeya nshoboye indi minsi ngakora akazi k’ubuzima busanzwe.
Gutumirwa ni byiza kandi ni umugisha pe! Ariko kugirango utange ibintu byiza habaho n’igihe cyo kwitegura mu buryo butandukanye nko gukora imyitozo hamwe na band, kubisengera, ndetse hakabaho n’agahe ko kuruhuka ugashaka izindi ‘Inspirations’ ... Ibyo byose ni ibintu umuntu agomba gushakira umwanya. Ku bwanjye mpitamo kumara umwanya munini niherereye nshaka Imana cyane, hanyuma ubutumire nkitabira ubunshobokera mbasha no kubonera akanya – Israel Mbonyi
Israel Mbonyi asobanura neza ko atajya yinuba abamutumira, ariko kandi akababazwa n’uko mu gihe bitamushobokeye ko yitabira ubutumire runaka, hari abo ahakanira bakabifata nabi ndetse bikanababaza, ibi bigatuma hari n’icyo abasaba.
Imbogamizi zikomeye mpura nazo ni igihe uhakanira umuntu ko utazaboneka mu butumire bwe, kuva ubwo mukaba mubaye abanzi ejo agatangira kukuvuga nabi. Icyo nabasaba ni uko bakwiriye kujya boroha mu mitima, iyo umuntu yasobanuye impamvu atabonetse bakwiriye kujya babyubaha… Kugira ngo twese turusheho kuvuga ubutumwa bwiza no kuzamurana icyubahiro cy'Imana – Israel Mbonyi
Israel Mbonyi asobanura neza ko yishimira kuba abanyarwanda benshi bamwereka ko bashyigikiye ubuhanzi bwe, akabasaba ko bajya banamwumva mu gihe hari ibyo atabashije kuko nk’umwana w’umuntu atabasha gukora byose no kuboneka abantu hose mu gihe gito kiba gihari.
REBA HANO IGITARAMO ISRAEL MBONYI YAKOREYE MURI SERENA:
TANGA IGITECYEREZO