RFL
Kigali

Irene Uwoya Oprah, Mama we n’umwana wa Katauti basuye imva ya Katauti baramwunamira –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/11/2017 11:25
2


Ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 nibwo Oprah, umubyeyi we ndetse n’umwana Oprah yabyaranye na Katauti bageze mu Rwanda baje gukura ikiriyo cya Katauti witabye Imana bitunguranye. Oprah n’umuryango we basuye imva ya Ndikumana Hamad Katauti.



Oprah yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 arikumwe n’umwana yabyaranye na Katauti Ndikumana Hamad ndetse na mama we, bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017 aba bose basuye imva ishyinguyemo nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana ku buryo butunguranye. Oprah n’umuryango we baturutse muri Tanzania bageze mu Rwanda bakererewe kuko bagize ikibazo cy’ibyangombwa gusa biza kuba ngombwa ko bahagera mu gihe cyo gukura ikiriyo.

Nyuma yo gusoza ikiriyo cya Nyakwigendera Irene Uwoya Oprah, mama we ndetse n’umwana Oprah yabyaranye na Katauti bahagurutse mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017 berekeza i Burundi. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko bagiye gusura umuryango wa Katauti uri i Burundi ndetse no kubereka ko bifatanyije mu gahinda.

Oprah na Katauti bari bamaze igihe barashakanye ndetse babyarana umwana w’imfura witwa Krish, icyakora nyuma y’imyaka mike bari bamaranye baje gutandukana ndetse mu minsi ishize Oprah yakoranye ubukwe n’undi musore mu gihe Ndikumana Hamad Katauti yari amaze iminsi atangaje ko ari mu rukundo n’indi nkumi yo mu gihugu cy’Uburundi.

REBA AMAFOTO:

oprahOprah na Krish ariwe mwana yabyaranye na Ndikumana Hamad KatautikatautiAbavandimwe ba Katauti bari baherekeje umuryango wa OprahoprahkatautiOprah n'umwana yabyaranye na Katauti bari bagiye kunamira Ndikumana Hamad KatautikatautiByari amarira n'agahindakatautikatautiByari agahinda ubwo aba bose bunamiraga Ndikumana Hamad KatautikatautiBari bagiye kunamira Ndikumana Hamad KatautinDIUmubyeyi wa Oprah yaranzwe n'amarira menshi ku mva ya Ndikumana Hamad Katauti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • apuuuuu6 years ago
    ALIKO KUBA UMUSTAR SIKINTU, PTUUUUU NDAGAFA NTAMUBAYE. UMUNTU AKIFOTOREZA KUMVA YUNDI AGAHAMAGAZA NIBINYAMAKURU, AHAAAAA. UBWONUBUKUNGUZI, NTIMWABONYE ZARI ICYOBYAMUKURULIYE!!!!!! ALIKUBUNDI UYUMWANA WABO KUBONA ASA NKAHO ATARI TAYARI BAMUGENJEBATE?
  • Kubanzajp6 years ago
    None se buriya ntanubwo bazazubakira iriya mva? Buriya byararangiye? Nibagerageze bashyireho udukaro.





Inyarwanda BACKGROUND